Umuhanzi Nezerwa Ukwishatse uzwi nka Mugaara Aubea yatangije ubukangurambaga bwa ‘Birasanzwe’ bugamije guhindura imyumvire ya sosiyete ku bantu bafite ubumuga, kugaragaza ko bafite impano n’ubushobozi no kubafasha kubona amahirwe angana n’ay’abandi mu mibereho ya buri munsi.
Mugaara avuga ko igitekerezo cya Birasanzwe cyakomotse ku ndirimbo yari yanditse agamije gusangiza abakunzi be ubuzima bwe binyuze mu muziki, ariko nyuma akaza kubona ko ubutumwa burimo bushobora no kuvuganira abandi bafite ubumuga, bakagira uruhare mu bikorwa bibakorerwa ndetse bakabaho mu buzima budaheza.
Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Mugaara yavuze ko ubwo bukangurambaga bwatangiye nk’igitekerezo cy’umuziki, ariko bukagenda bwaguka kugeza ubwo bufashe indi ntera yo kuba urugendo rugamije guhindura imyumvire n’imibereho y’abafite ubumuga mu Rwanda.
Yagize ati: “Ubukangurambaga bwa Birasanzwe bwatangiye ari igitekerezo cy’indirimbo nanditse ngambiriye gusangiza abakunzi b’umuziki ubuzima bwanjye. Ariko nifuza ko nanashyiramo ibyo bagenzi banjye banyuramo buri munsi. Nasanzemo ubutumwa burenze inkuru yanjye bwite, bushobora gufasha mu kuvuganira abandi no kubaka ubuzima budaheza.”
Avuga ko nyuma yo kubona ko icyo gitekerezo gifite igisobanuro kirenze umuziki, yagiranye ubufatanye na BAHO Africa, ikigo gikora ibikorwa by’ubuhanzi, batangira gushaka abafatanyabikorwa bo kubafasha kugeza ubwo bukangurambaga mu bice bitandukanye by’igihugu.
Yongeyeho ko urugendo rutari rworoshye, ariko nyuma yo kubona inkunga ya Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi n’abandi bafatanyabikorwa, babashije kubona ubushobozi bwo gukora ibikorwa bitandukanye, birimo gusura ibigo birimo abantu bafite ubumuga.
Imyumvire iracyari inzitizi ku bafite ubumuga
Mugaara avuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu guha agaciro abantu bafite ubumuga, hakiri ikibazo cy’imyumvire ituma bamwe bafatwa nk’abakeneye gufashwa gusa, aho kubonwa nk’abantu bafite ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.
Ati: “Sosiyete y’u Rwanda ifite ikibazo gishingiye cyane ku myumvire n’uburyo ibonamo abantu bafite ubumuga. Ahenshi baracyafatwa nk’abantu basabiriza cyangwa bahora bakeneye ubufasha, aho kubaha amahirwe ngo na bo bagire umusanzu batanga mu bikorwa bibakorerwa cyangwa se bakora bo ubwabo.”
Yasobanuye ko Birasanzwe itagamije guhindura imyumvire gusa, ahubwo inifuza kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’abafite ubumuga binyuze mu bikorwa bifatika.
Muri ibyo harimo kubafasha kubona ahantu ho gusabana no kwidagadurira haborohereza, gufasha abana gukurikirana amasomo yabo no kuborohereza kubona ifunguro rya saa sita ku ishuri.
Yatanze urugero rwa gahunda ya ‘2K Challenge’ igamije gufasha kwishyurira abana biga mu mashuri abanza ifunguro rya saa sita, by’umwihariko abafite ubumuga bagorwa no kuribona.
Ubumuga ntibukwiye kuba igipimo cy’ubushobozi bw’umuntu
Nubwo Mugaara ari mu bahanzi bakomeje kwiyubakira izina, avuga ko urugendo rwe rutabaye rworoshye, kuko yagiye ahura n’abantu bashidikanya ku bushobozi bwe, bamwe bakitiranya ibyo ageraho n’impuhwe bagirira umuntu ufite ubumuga.
Yavuze ko hari igihe yatsindaga amarushanwa cyangwa akegukana ibihembo, ariko bamwe mu bahanganye na we bakibwira ko yabigezeho kubera ko bamugiriye impuhwe, aho kwemera ko yabikoreye.
Ati: “Mu buhanzi bwanjye nahuye n’imbogamizi zo kugirirwa icyizere ku byo mbasha kugeraho, aho natsindiraga irushanwa cyangwa igihembo runaka, abo twahanganye ntibemere ko nabikoreye, ahubwo bakabibona nk’impuhwe nagiriwe.”
Yongeyeho ko ivangura ryamugizeho ingaruka kuva akiri umwana, kuko atabashije kurangiza amashuri y’inshuke nyuma y’uko umurezi amukoreye ivangura, mu gihe andi mashuri yari kure y’aho yari atuye.
Avuga ko mu gihe cy’ubwana bwe yagiye ahabwa amazina amutesha agaciro n’abantu batandukanye, birimo ababyeyi n’abana, bikamukururira kwigunga no kwiha akato.
Gusa avuga ko urukundo n’inkunga y’ababyeyi be byamufashije kwiyubaka, akagira icyizere cyo gukomeza gukurikirana inzozi ze, kugeza ubwo na we atangiye gufasha abandi kwitinyuka.
Ati: “Nifuza ko abantu babona Mugaara mbere na mbere nk’umuntu ufite impano, kuko mbere y’ubuhanzi habanza kuba impano, ndetse na mbere y’ubumuga habanza kuba umuntu.”
Guhindura imyumvire bitangirira ku kwemera ko abantu bangana
Mugaara asanga ikibazo gikomeye abafite ubumuga bahura na cyo atari ubumuga ubwabwo, ahubwo ari imyumvire ya bamwe mu bantu ituma batabona amahirwe yo kwiga, gukora no kwiteza imbere nk’abandi.
Avuga ko ubumuga bushobora kuba imiterere cyangwa imbogamizi umuntu abamo, ariko iyo sosiyete yemeye ko na we ari umuntu ufite ubushobozi, ikamworohereza aho bikenewe, ashobora gukora no kugera kuri byinshi.
Ni yo mpamvu asaba ababyeyi, abakoresha, inzego z’ubuyobozi n’abandi bafata ibyemezo guha abafite ubumuga amahirwe angana n’ay’abandi, bakareka kubafata nk’abantu bagomba guhora bafashwa gusa.
Ati: “Icyo nabibutsa ni uguha abafite ubumuga amahirwe yo kwiyumva nk’abantu, bagahabwa ikaze ndetse bakaremerwa ubushobozi mu byo bakora kugira ngo babashe kwigira. Amahirwe ku isoko ry’umurimo ahabwe ubikwiriye, ukeneye ubufasha bwihariye afashwe, ariko ntihakabemo itonesha cyangwa akarengane ngo ni uko umuntu afite ubumuga.”
Mu butumwa agenera abana n’urubyiruko bafite ubumuga batangiye gutakaza icyizere cyo kugera ku nzozi zabo, Mugaara abasaba kutemera ko imbogamizi bahura na zo zibabuza kugerageza. Abibutsa ko buri wese afite icyo ashoboye kurusha ibindi, bityo ko bakwiye kugikora, bakizera ko na bo bashobora kugera ku ntego zabo.
Birasanzwe ishaka kuba urugendo rudahagarara
Mugaara avuga ko bahisemo kugeza Birasanzwe mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo ubutumwa bw’ubuzima budaheza bugere ku bantu benshi, hatitawe ku cyiciro barimo cyangwa aho batuye.
Yasobanuye ko muri urwo rugendo batagamije guha umwanya abahanzi bafite ubumuga gusa, ahubwo bashaka ko abantu bose bafite impano, baba bafite ubumuga cyangwa batabufite, babona amahirwe yo kuzigaragaza.
Yifuza ko Birasanzwe itazaba igikorwa cy’igihe gito, ahubwo yahinduka gahunda ngarukamwaka, igafatanya n’inzego zinyuranye mu guhindura imibereho y’abaturage mu bice izageramo.
Ati: “Turifuza ko uru rugendo rutaba ururangirira aho gusa, ahubwo ko twagira uruhare mu mibereho ya buri munsi y’aho twanyuze. Ni na yo mpamvu twifuza ko rwaba ngarukamwaka, tunaha ikaze buri rwego, ikigo ndetse n’abandi bifuza kudutera inkunga kugira ngo dufatanyirize hamwe mu kubaka ubuzima budaheza.”
Yongeraho ko abitabira ibikorwa bya Birasanzwe badakwiye gutahana ibyishimo by’umuziki gusa, ahubwo bakwiye no gutahana isomo ryo kugira ubumuntu, gukuraho inzitizi zibangamira abandi aho bishoboka no kugira icyizere cy’ejo hazaza.
Mugaara asanga ubutumwa bukomeye bwa Birasanzwe ari uko umuntu akwiye kubanza kureberwa mu bumuntu bwe, impano n’ubushobozi afite, aho gusobanurwa n’ubumuga bwe.










Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE