Bill Ruzima aryohewe n’agakiza avuga ko ibyaha biryoha biryana

Bill Ruzima aryohewe n’agakiza avuga ko ibyaha biryoha biryana

Umuhanzi Bill Ruzima warangije mu Ishuri Rikuru ry’Umuziki ry’u Rwanda akaza kumenyekana cyane mu itsinda rya Yemba Voice, yatangaje ko yakijijwe nyuma y’igihe yamaze yarabaswe n’ibiyobyabwenge, abwira abarokore ko bihereranye ibanga ry’agakiza.

Ni bimwe mu byo uwo muhanzi yagarutseho ubwo yatangaga ubuhamya mu gitaramo cyabaye mu ijoro ry’itariki 08 Ugushyingo 2026, cyateguwe na New Melody Choir cyiswe ‘Selah Concert III’ muri Camp Kigali.

Mu magambo ye Bill Ruzima yagaragaje ko abarokore babahishe ibanga ry’agakiza bagakomeza kubatwa n’ibyaha ndetse bakabiburiramo amahoro.

Yagize ati: “Mwaragiye mubika ibanga ryanyu gusa, ab’Isi ntitwamenya ko Alleluya zibohora. Tubura amahoro, tubura aho tuyashakira. Mbega ngo iby’Isi biraryoha biryana.”

Akomeza agaragaza ko umuntu wibera mu byaha bimuryohera ariko kandi ku rundi ruhande nta mahoro abiboneramo icyakora ngo Yesu ayatanga, anavuga ko yamwakiriye kandi akamubohora.

Ati: “Mbega ngo ibyaha biraryoha biryana. Twabuze amahoro, ariko Yesu yatwibukije urukundo rwe, anyibutsa ko na Pawulo na Petero bose yabakunze, kugeza ubwo banditse ibitabo bivuga ubutumwa bwa Yesu. Ubwo se ni izihe mbabazi ziruta iza Yesu?”

Amarangamutima yamuganjije ararira akomeza avuga ko nubwo yitwa Ruzima ariko mbere y’uko yakira agakiza yari abayeho mu rupfu bityo atagombaga kwitwa Ruzima ariko kandi Imana itamuretse ngo apfapfane burundu ahubwo yongeye kumuha ubuzima.

Ati: “Mundeke ndire ni ku bw’Ibyishimo Mana we! twajyaga tuvuga ko ari ibinyabasazi reka dusare, ntabwo Imana yemeye ko mfa, nari Rupfu  nari ntaraba Ruzima Mana! Yesu ni mwiza.”

Ku wa 15 Ugushyingo 2025, Bill Ruzima yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kunywa no gutunda urumogi.

Amakuru icyo gihe yatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye yagaragazaga ko uyu muhanzi yemereye ubugenzacyaha ko yari amaze igihe akoresha urumogi, kuva mu 2022.

Ku wa 19 Ugushyingo 2025, yoherejwe mu kigo ngororamuco cya Huye kugira ngo yitabweho n’abaganga, afashwe guhangana n’ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge.

Nyuma yo kurekurwa Bill Ruzima yaje kujya mu kiganiro yakoze tariki 19 Gashyantare 2026, yongeye kugaruka ku byamubayeho, agaragaza ko yashimye uburyo inzego za Leta zafashe icyemezo cyo kumwohereza mu kigo ngororamuco aho kumufunga gusa, ndetse anatangaza ko yahindutse kandi abamuzi bazabibonesha amaso yabo.

Bill Ruzima yanenze abarokore bamuhishe ibanga ry’agakiza
Bill Ruzima yashimiye Imana mu gitaramo cya New Melody Ministries
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Perezida Trump yishongoye kuri Perezida w’u Butaliyani wamusabye ifoto 9 Ugushyingo 2026 Saa 11:30
  2. Hakim Kiwanuka yongereye amasezerano muri APR FC 8 Ugushyingo 2026 Saa 19:59
  3. Lucas Chevalier ukinira PSG yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali 8 Ugushyingo 2026 Saa 15:47
  4. Perezida Trump yingingiye akazi uyobora ishyirahamwe ry’imikino njyarugamba  8 Ugushyingo 2026 Saa 11:33
  5. Lionel Messi yanditse amateka mashya muri Shampiyona ya Amerika  8 Ugushyingo 2026 Saa 10:38