Rwamagana: Ikirombe cyagwiriye bane umwe arapfa

Rwamagana: Ikirombe cyagwiriye bane umwe arapfa

Abaturage bane bakoraga akazi mu bucukuzi bw’amabuye yo kubaka mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana bagwiriwe n’ikirombe umwe ahasiga ubuzima mu gihe abandi batatu bahakomerekeye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo abakozi bari mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye yo kubaka mu kirombe cy’uwitwa Ignace Bacamurwango, bagwiriwe n’ikirombe umwe ahita apfa mu gihe abandi bakomeretse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubona Mukashyaka Chantal, yabwiye Imvaho Nshya ko iyi ari impanuka isanzwe kuko iki kirombe gisanzwe gikora mu buryo bwemewe kikaba gifite ibyangombwa bitangwa n’inzego zibishinzwe.

Ati: “Iyi nkuru ni impamo hari abaturage bacu bane bagwiriwe n’ikirombe umwe arapfa mu gihe babiri bakomeretse ku buryo bworoheje umwe akomereka bikomeye mu gatuza. Ni impanuka yabaye kuko aba babikoraga mu buryo bwemewe n’amategeko kuko nyiri ikirombe afite ibyangombwa bitangwa ku bacukura mine na kariyeri.”

Yakomeje agira ati: “Nyuma y’iyi mpanuka abakomeretse bajyanwe ku bitaro kugira ngo bakurikiranwe bavurwe mu gihe uwapfuye na we yatwawe ku bitaro bya Rwamagana kugira ngo hakorrwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.”

Uyu muyobozi yasabye abakora muri iyi mirimo y’ubucukuzi kujya bagira amakenga cyane cyane mu bihe nk’ibi by’imvura.

Ati: “Ubutumwa dutanga ni uko nubwo haba hakorwa amasuzuma ku birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro ndetse bikaba bifite ubwirinzi, ababikoramo ndetse na ba nyirabyo tubasaba kujya bagira amakenga mu bihe nk’ibi by’imvura kuko ishobora guhindura imiterere y’ahakorerwa imirimo, ubutaka bukaba bwateza impanuka nk’izi bukariduka.”

Uyu muyobozi kandi yihanganishije umuryango wabuze uwabo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. USA: Trump yivuguruje ntagihaye akazi Dana 9 Ugushyingo 2026 Saa 16:07
  2. Elie Ganijuru na Muhire Kevin mu bakinnyi batanu bakuwe mu Mavubi azakina na Mali 9 Ugushyingo 2026 Saa 15:56
  3. Mugaara Aubea: “Birasanzwe” igamije guhindura imyumvire ku bafite ubumuga 9 Ugushyingo 2026 Saa 15:45
  4. Zari Hassan yagizwe ambasaderi w’isuku muri Zanzibar 9 Ugushyingo 2026 Saa 15:35
  5. Ishusho y’uko umuziki nyarwanda urimo kwaguka 9 Ugushyingo 2026 Saa 15:19