Jeannette Kagame yitabiriye ikinamico ishingiye ku mateka y’indangamuntu mu Rwanda

Jeannette Kagame yitabiriye ikinamico ishingiye ku mateka y’indangamuntu mu Rwanda

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byo kumurika ikinamico yiswe “Carte d’identité”, yanditswe ikanakinwa n’umunyarwenya Diogène Ntarindwa uzwi nka Atome cyangwa Gasumuni, igaruka ku mateka y’u Rwanda, ubuhunzi, inkomoko n’indangamuntu.

Ibyo birori byabereye muri Kigali Convention Centre mu ijoro ryo ku wa 7 Ugushyingo 2026, byitabirwa n’abantu batandukanye bakunda ibihangano n’ibikorwa by’ubuhanzi. Madamu Jeannette Kagame na we yari mu bitabiriye iki gitaramo, akaba asanzwe agaragaza ko ashyigikira ibikorwa by’uyu muhanzi.

Ikinamico “Carte d’identité” yibanda ku mateka y’u Rwanda, by’umwihariko ibibazo by’ubuhunzi, inkomoko n’umwirondoro, igamije gufasha abayireba kurushaho gutekereza ku mateka y’Igihugu n’uruhare yagize mu mibereho y’Abanyarwanda.

Mu buryo bw’ubuhanzi, Diogène Ntarindwa yakoresheje ikinamico nk’urubuga rwo guhuza ibihe n’ibisekuru bitandukanye, agaragaza uburyo amateka ashobora gusobanurwa, gusangirwa no gusigasirwa binyuze mu biganiro n’ibihangano.

Iyi kinamico yubakiye ku ruvange rw’urwenya, amarangamutima n’ubutumwa bukangurira abantu gutekereza byimbitse. Ibi bituma irenga urwego rw’imyidagaduro isanzwe, ikaba n’umwanya wo kwibaza ku mateka, umwirondoro n’uburyo ibihe bitandukanye byagize uruhare mu kubaka ubuzima bw’Abanyarwanda.

Atome ni umwe mu bahanzi nyarwanda bazwi mu bijyanye n’ikinamico, aho akunze gukoresha ubuhanzi mu kugaragaza imibereho y’abantu, amateka n’ibibazo bitandukanye byugarije sosiyete.

Muri “Carte d’identité”, agaragaza akamaro ko kuganira hagati y’ibisekuru, kugira ngo amateka y’Igihugu arusheho gusobanuka kandi ibisobanuro by’umwirondoro w’Abanyarwanda bisigasirwe.

Iyi kinamico ni rumwe mu ngero zigaragaza uruhare rw’ubuhanzi mu kubungabunga amateka, guteza imbere ibiganiro mu muryango nyarwanda no kugeza ku bantu ubutumwa bukomeye hakoreshejwe uburyo bushimishije kandi bubanyura.

Madame Jeanette Kagame yitabiriwe ibirori byo kumurika Ikinamico Carte d’idantité
Ubwo Atome yasobanuraga ikinamico yanditse
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Perezida Trump yingingiye akazi uyobora ishyirahamwe ry’imikino njyarugamba  8 Ugushyingo 2026 Saa 11:33
  2. Lionel Messi yanditse amateka mashya muri Shampiyona ya Amerika  8 Ugushyingo 2026 Saa 10:38
  3. Pologne: Abantu 6 bishwe barashwe n’umugabo witwaje intwaro 8 Ugushyingo 2026 Saa 09:54
  4. Abanditsi ntibemeranya n’abavuga ko Abanyarwanda badakunda gusoma 7 Ugushyingo 2026 Saa 21:55
  5. Umuhanzi Christopher yakoze igitaramo cy’amateka muri Uganda 7 Ugushyingo 2026 Saa 21:13