Umunya-Uganda, Hakim Kiwanuka ukina asatira izamu anyuze mu mpande, yongereye amasezerano y’imyaka itatu akinira APR FC, nyuma yo kuyifasha kugera ku bikombe bitandukanye.
Muri Mutarama 2025, ni bwo uyu mukinnyi ukomoka yageze muri APR FC, asinya amasezerano y’imyaka ibiri ari kugana ku musozo muri Mutarama 2027.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo 2026, ni bwo ubuyobozi bw’iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu bwatangaje ko uyu mukinnyi ukomoka muri Uganda azakomeza kuyikinira kugeza mu 2029.
Mu gihe amaze muri APR FC, Kiwanuka yayifashishije kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda cya 2024/25 n’icya 2025/26, n’ibindi bitandukanye birimo Igikombe cy’Amahoro.
Kiwanuka yiyongera kuri Rutahizamu Djibril Ouattara usanzwe ari kapiteni wa APR FC uherutse kongera amasezerano y’imyaka ibiri azamugeza mu 2028.
Kugeza ku munsi wa munani wa Shampiyona y’u Rwanda 2026/27, APR FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota arindwi mu mikino itatu imaze gukina.








Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE