Tanzania: Wini yashyize hanze indirimbo nyuma yo gusinya muri Label nshya

Tanzania: Wini yashyize hanze indirimbo nyuma yo gusinya muri Label nshya

Umuhanzikazi ukomoka muri Tanzania, Wini yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Money’, akaba ari na yo ndirimbo ya mbere asohoye kuva atangiye gukorana na kompanyi ifasha abahanzi ya Universal Music Group East Africa.

Amashusho y’iyi ndirimbo yashyizwe hanze ku wa 4 Ugushyingo 2026, akurikira isohorwa ryayo mu buryo bw’amajwi. Agaragaza ubutumwa bukubiye umuri iyi ndirimbo, bushingiye ku kwizera Imana, kuyisaba umugisha no kwifuza ubuzima bwiza.

Muri iyi ndirimbo, Wini agaragaza icyifuzo cyo kugira amafaranga, ubukungu buhamye no kubona ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima. Yifashisha ijambo ‘Papa’ mu kuvuga ku Mana, agaragaza ko ari yo yiringiyeho mu rugendo rwo kugera ku buzima yifuza.

Uyu muhanzikazi yavuze ko yishimiye gushyira hanze amashusho yayo, agaragaza ko yizeye ko ubutumwa bwayo buzakora ku mitima y’abatari bake.

Yagize ati: “Nishimiye ko amaherezo nshyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Money’. Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa abantu benshi bashobora kwisangamo. Ivuga ku kwizera, kugira ibyiringiro no kwemera ko iminsi myiza iri imbere. Nizeye ko buri wese azishimira kuyireba nk’uko nanjye nishimiye kuyikora.”

Ubusanzwe Wini yitwa Winfrida Richard Masi, ni umwanditsi akaba n’umuririmbyi wo muri Tanzania. Yamenyekanye cyane ubwo yabaga umwe mu bitabiriye irushanwa rya ‘Bongo Star Search’, aho yageze mu cyiciro cya nyuma.

Nubwo kuri ubu Wini yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Money’, yari imaze igihe kigera ku kwezi n’igice isohotse mu buryo bw’amajwi, kuko yashyizwe hanze ku wa 18 Nzeri 2026, ikaba yarasohowe ku bufatanye na ‘Universal Music Group East Africa’.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Cheikh Djibril Ouattara yongerewe amasezerano muri APR FC 5 Ugushyingo 2026 Saa 18:35
  2. USA: Abademokarate biyemeje kugenzura Trump uhugiye mu kurata inzu y’imyidagaduro 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:24
  3. Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye yatorewe kuyobora MOP 38 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  4. Impuruza kuri ‘Lead’ ikoreshwa amarangi, iteza ibibazo ubwonko no gukuramo inda kw’abagore 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:52
  5. Amavubi yatangiye umwiherero wo gutegura imikino na Mali (Amafoto) 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:36