Pologne: Abantu 6 bishwe barashwe n’umugabo witwaje intwaro

Pologne: Abantu 6 bishwe barashwe n’umugabo witwaje intwaro

Abantu batandatu bishwe barashwe, abandi 15 barakomereka mu gitero cyabereye mu Mujyi wa Krakow, mu majyepfo ya Pologne, ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ugushyingo 2026.

Iri raswa ryabereye ku Isoko Rinini riri mu duce dusurwa cyane na ba mukerarugendo muri uyu mujyi, ubwo umugabo wari utwaye imodoka yatangiraga kurasa abantu mu buryo butunguranye.

Polisi ya Pologne yatangaje ko uwagabye iki gitero yarashwe n’abapolisi mu gihe yageragezaga guhangana na bo, ariko yafashwe akiri muzima ajyanwa kwa muganga.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko abapfuye ari abagore bane n’abagabo babiri, mu gihe mu bakomeretse harimo n’abapolisi bari mu kazi.

Amakuru yatangajwe na Polisi agaragaza ko ukekwaho iki gitero ari umugabo w’imyaka 25, ukomoka muri Pologne, bikekwa ko yakoze wenyine.

Yari yambaye imyambaro isa n’iy’abasirikare kandi afite imbunda ndende Polisi ikaba yasanze mu modoka ye harimo izindi ntaro n’amasasu menshi. 

Mu iperereza kandi, abayobozi batangaje ko mu rugo rw’ukekwaho iki gitero basanzemo imirambo y’abantu batatu bo mu muryango we. Icyakora, iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane neza impamvu yatumye akora ibyo bikorwa.

Minisitiri w’Intebe wa Pologne, Donald Tusk, yatangaje ko inzego z’umutekano n’iz’iperereza ziri gukora iperereza rigamije kumenya neza uko iki gitero cyakozwe nicyabiteye.

Perezida wa Pologne, Karol Nawrocki na we yababajwe n’ibyabaye, yihanganisha imiryango yabuze abayo n’abakomeretse.

Igitero nk’iki ntigisanzwe muri Pologne, nubwo iki gihugu giherutse kugira impungenge z’umutekano nyuma y’ibindi bikorwa by’urugomo byabaye mu kwezi k’Ukwakira 2026.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Perezida Trump yingingiye akazi uyobora ishyirahamwe ry’imikino njyarugamba  8 Ugushyingo 2026 Saa 11:33
  2. Lionel Messi yanditse amateka mashya muri Shampiyona ya Amerika  8 Ugushyingo 2026 Saa 10:38
  3. Abanditsi ntibemeranya n’abavuga ko Abanyarwanda badakunda gusoma 7 Ugushyingo 2026 Saa 21:55
  4. Umuhanzi Christopher yakoze igitaramo cy’amateka muri Uganda 7 Ugushyingo 2026 Saa 21:13
  5. Amatora : Abagore n’abafite ubumuga biyemeje gushyira imbere uburenganzira bw’abo bahagarariye 7 Ugushyingo 2026 Saa 20:27