Dr. Ngirente yasabye amahanga guhagurukira indwara zititaweho uko bikwiye

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 27, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, aho yatangije ku mugaragaro umuhango wo gushyira umukono ku Itangazo rya Kigali ku kurandura indwara zititaweho uko bikwiye (Kigali Declaration on neglected tropical diseases (NTDs).

Muri uwo muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Dr. Ngirente yatangaje ko kurandura indwara zititaweho uko bikwiye bishoboka, kuko n’u Rwanda hari aho rwabishoboye kuri zimwe muri izo ndwara, ariko bikaba bisaba ubufatanye bw’ibihugu n’inzego zinyuranye.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yanagejeje ku bitabiriye uyu muhango ubutumwa bwa Perezida Kagame, ashimangira ko u Rwanda rutazatezuka mu kurwanya izo ndwara zidindiza iterambere ry’abaturage ku mugabane w’Afurika no mu bindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Yagize ati “Indwara zititaweho uko bikwiye zigira ingaruka mbi ku bo zafashe ndetse zishobora no kubahitana. Inzoka zo mu nda n’izindi ndwara zititaweho zigira uruhare mu gutuma abaturage bacu bagwingira. Ku Isi, abantu babarirwa muri miliyari imwe na miliyoni 700 bari mu barwaye indwara zititaweho uko bikwiye, NTDs. Afurika ni yo yibasiwe cyane kurusha ibindi bice by’Isi kuko yihariye 40% by’umuzigo Isi yikorejwe n’izi ndwara. Mu Rwanda natwe indwara nk’izi ziratwibasiye.”

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 cyerekanye ko gushyira ingufu mu buvuzi bw’ibanze ari ingirakamaro cyane, bikaba bikwiriye no gukorwa mu guhangana n’izindi ndwara zirimo n’izitaritaweho uko bikwiye.

Ibi ngo byatuma Isi ibasha no kuba yahangana n’indwara z’ibyorezo bityo abavuka mu bihe biri imbere bakazabaho badahura na zo.

Ibi yavuze ko bishoboka kuko nk’u Rwanda hari bene izi ndwara rwaranduye burundu rukaba rufite intego zo kurandura n’izisigaye mu myaka 8 iri imbere.

Yagize ati ” U Rwanda rwiyemeje kurandura indwara zititaweho uko bikwiye nk’ikibazo cy’ubuzima rusange mu mwaka wa 2030. U Rwanda rwamaze kurandura zimwe muri izi ndwara za NTDs, zirimo eshanu zibasira uruhu. Kuri ubu turimo gukusanya ibimenyetso kugira ngo OMS yemeze ko twaziranduye.”

Yakomeje ashimangira ko ibihugu bikwiye gukomeza kwemeza no gushyigikira Amasezerano ya Kigali ku ndwara zititaweho uko bikwiye, kugira ngo ejo hazaza h’abaturage habe heza kurushaho bijyanye n’intego z’icyerekezo 2030.

Ati: “Uko kwiyemeza no gushyigikira aya masezerano, bizashyirwa ku mugaragaro ubwo hazaba hatangizwa Amasezerano ya Kigali ku ndwara zititaweho uko bikwiye mu nama yiga kuri Malaria izabera i Kigali, mu gihe hazaba haba n’inama y’abakuru b’ibihugu bya Commonwealth, CHOGM mu minsi iri imbere muri uyu mwaka.”

Inama yatangijwemo iyi gahunda yo kurwanya indwara zititaweho uko bikwiriye hashingiwe ku Itangazo rya Kigali, yitabiriwe n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru bo ku migabane inyuranye y’isi, kuva ku rwego rwa Perezida kugera kuri minisitiri, ndetse n’abandi bafite ibigo bikomeye bahagarariye kimwe n’abakora mu rwego rw’ubuzima bitabiriye bakoresheje iya kure.

Itangazo ya Kigali ku kurandura NTDs rije rikurikira irya London ryasinywe ku ya 30 Mutarama 2012, rikaba ryarafashije kugera ku ntego z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO).

Itangazo rya Kigali ryitezweho gufasha Isi kugera ku ntego z’icyerekezo 2030 n’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs) aho OMS yashushanyije igishushanyo mbonera cyo kurandura burundu ku Isi indwara zititaweho uko bikwiye. Icyo gishushanyo cya OMS kigaragaza ibisabwa mu buryo bwa tekiniki, ariko Itangazo rya Kigali ryo rirashimangira ubushake bwa Politiki bwo gukora ibisabwa kugira ngo intego zigerweho.

OMS isanga gutegura neza ahazaza h’Isi mu myaka 10 iri imbere bikwiye guhera uyu munsi haba ku ruhande rw’inzego z’ubuzima ndetse na Guverinoma z’ibihugu kugira ngo bihuze icyerekezo muri uru rugamba rugamije guharanira imibereho myiza y’abatuye Isi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 27, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE