Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko yafashe abantu 7 bakekwaho kwiba ibikorwa remezo birimo iby’amazi n’amashanyarazi mu Mirenge ya Nyarugunga na Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yahamirije Imvaho Nshya ko abakekwa, bacukuraga insinga z’amashanyarazi, bakiba mubazi mu ngo z’abaturage, bakaba bafashwe bamaze gutaburura insinga zifite ibiro birenga 90, banafatanwa mubazi z’amazi 13.
Akomeza agira ati: “Mu Murenge wa Nyarugunga mu Kagali ka Kamashashi mu Mudugudu w’Umucyo ahari kwagurwa umuhanda wa Kanombe, hafatiwe abagabo Batanu, bamaze kwiba ibyuma bifite uburemere bw’ibiro 15 bagiye kubigurisha ibizwi nka (Scrap), abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga ngo bakorerwe amadosiye bashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ku cyaha cyo kwangiza ibikorwa remezo.”
Mu Murenge wa Gahanga mu Kagali ka Murinja mu Mudugudu wa Runyoni, Polisi ifatanije n’izindi nzego yahafatiye abagabo Babiri bafite insinga z’amashanyarazi, bakaba bakekwaho kwiba ibiro birenga ibiro 70 ndetse na mubazi z’amazi 13 bibye mu ngo z’abaturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa avuga ko abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Gahanga kugira ngo bakurikiranwe ku cyaha cyo kwangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi.
Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya yahamije ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira abantu bose bishora mu bikorwa byo kwangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi ndetse n’iby’amazi kuko ari abanzi b’iterambere ry’igihugu.
Abaturage barashishikarizwa gukomeza gutanga amakuru ku bantu bishora mu bikorwa byo kwangiza insinga z’amashanyarazi zica mu butaka no mu kirere.
Polisi y’u Rwanda yihanangiriza abacuruzi bagura insinga zibwe kuko ngo ni bo batiza umurindi ubu bujura, nabo bafatwa nk’abakekwaho ubujura.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE