Abahinzi bahuye n’ibiza bari mu bwishingizi bagiye gushumbushwa miliyoni 82.8 Frw

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 31, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Leta y’u Rwanda yatangaje ko ku wa Kane taliki 3 Gashyantare 2022, abahinzi bahuye n’ibiza  barafashe ubwishingizi bw’ibihingwa byabo mu gihembwe cy’ihinga 2022A  muri Gahunda ya TEKANA, bagiye gushumbushwa amafaranga y’u Rwanda angana na  82,821,851.

Byagarutsweho na Joseph Museruka, Umuyobozi wa gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), washimangiye ko hagiye guhembwa abahinzi n’aborozi.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi   na Gahunda ya 4 yo kuvugurura Ubuhinzi n’Ubworozi (PSTA4), Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ishyira mu bikorwa Gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo.

Iyi Gahunda yatangijwe ku mugaragaro ku wa 23 Mata 2019, ikaba kugeza ubu ikorera mu Turere twose tw’igihugu. Kugeza ubu, iyi gahunda ikora ku bihingwa birimo umuceri, ibigori, imiteja, urusenda, ndetse n’ibirayi naho ku matungo ikora ku nka z’umukamo, inkoko, ndetse n’ingurube. 

Mu gihembwe cy’ihinga A 2022, abahinzi bagera ku 64,840 ari bo bafashe ubwishingizi ku buso bungana na hegitari 14,819,27 z’umuceri, ibigori, ibirayi, urusenda, n’imiteja.

Hegitari zigera kuri 400 zahuye n’ibiza  aho ibigo by’ubwishingizi byakusanyije akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 82.8 muri iki gihembwe. Avuga ko hakomeje gukora ibarura ku gihombo cyabaye ku gihingwa cy’ibigori kuko ahenshi bakirimo gusarura.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko kuva iyi gahunda ya TEKANA yatangira Leta y’u Rwanda imaze gutanga nkunganire isaga miliyoni 591 n’ibihumbi 581 by’amafaranga y’u Rwanda.

Abahinzi b’ibihingwa bitandukanye bamaze gushumbushwa amafaranga y’u Rwanda 672,830,818, mu gihe aborozi bamaze gushumbushwa amafaramga y’u Rwanda 470,418,327. Ubuso bw’ibihingwa bimaze kujya mu bwishingizi kugeza ubu ni hegitari 48,609.27.

Inguzanyo ingana n’amafaranga y’u Rwanda 2,024,970,345 imaze guhabwa abahinzi ubwishingizi bw’ibihingwa byabo bubaye kimwe mu birebwa nk’ingwate ikenewe kugira ngo babone inguzanyo.

Amatungo amaze kujya mu bwishingizi arimo inka 52,815, ingurube: 4,039, n’inkoko 228,961.

Joseph Museruka avuga ko iyi gahunda igoboka abahinzi n’aborozi hishyurwa ibihombo bahura na byo, bakabona inguzanyo mu buryo buboroheye kuko banki n’ibigo by’imari biba bibafitiye icyizere kandi bagakora kinyamwuga.

Ni Gahunda Leta ifatanyamo n’ibigo by’ubwishingizi (Prime, Radiant, Sonarwa, BK, na UAP)

Leta ikurikirana  ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda,igafasha ibigo by’ubwishingizi mu bukangurambaga,igakurikirana ko  abahinzi n’aborozi bishyurwa neza kandi ku gihe inka zapfuye cyangwa ibihingwa byarumbye.

Leta y’u Rwanda kandi itanga nkunganire ya 40%,umuhinzi akiyishyurira 60 % y’ikiguzi cy’ubwishingizi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 31, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE