Umuhanzikazi Gloria Bugie wo muri Uganda ufite inkomoko mu Rwanda, yikomye abamunenze bamushinja gutesha agaciro isura y’Igihugu cye cya Uganda, nyuma y’uko hakwirakwiye amashusho ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza asaba kwifotozanya na Diamond Platnumz na The Ben baheruka gutaramira muri Uganda.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira kuri TikTok Live ku mugoroba w’itariki 03 Ugushyingo 2026, yiyamye abavuga ko yabakojeje isoni, ababwira ko badakwiye kwishyira hejuru kandi bidakwiye ko uhura n’abahanzi bakomeye ngo ugire isoni zo kubegera.
Yagize ati: “Muravuga ngo nabakojeje isoni, mwe ba nde? Nimureke kwishyira hejuru. N’iyo baba bakuzi cyangwa batakuzi, ugomba kubiyereka ukivuga uwo uri we.”
Gloria Bugie yavuze ko atumva impamvu bamwe mu Banya-Uganda bamunenze kubera kwegera Diamond Platnumz na The Ben, abasobanurira ko ibyo yakoze byari uburyo bwo gukoresha amahirwe abonye kugira ngo ateze imbere umuziki we ndetse yizeye ko bitazaba iby’ubusa.
Yagize ati: “Muzategereze indirimbo nzakorana na Diamond vuba aha, ntimuzangishe impaka. Na The Ben na we muzayitegereze.”
Buggie yatanze urugero rw’ibihembo bya Grammy Awards, ashimangira ibitekerezo bye ubwo yavugaga ko n’umuhanzikazi nka Beyoncé ashobora kwisanga mu birori nk’ibyo agahitamo kwiyereka abandi, kuko kuba umuntu azwi cyane bitavuze ko buri wese aba amuzi.
Kunenga Buggie byatangiye nyuma y’uko ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, Gloria Bugie yasabye umwanya wo kwegera Diamond Platnumz na The Ben mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Mestil Hotel i Kampala, mbere y’uko abo bahanzi bombi baririmba mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ya Comedy Store Uganda.
Muri icyo kiganiro, yabasabye ko bakorana indirimbo, avuga ko akunda umuziki wabo ndetse ko bamubereye urugero mu rugendo rwe abasaba ko bazakorana indirimbo.
Yagize ati: “Mwambereye urugero rwiza mu rugendo rwanjye rw’umuziki, kandi nishimiye cyane kuba ngiye gusangira namwe urubyiniro ejo. Kuki ntakoresha aya mahirwe mbonye? Diamond Platnumz na The Ben, ndifuza ko twakorana indirimbo. Ndashaka kubereka ibyo umuhanzi wo mu rubyiruko rushya muri Uganda ashoboye.”
Diamond Platnumz na The Ben bari mu bahanzi bari bategerejwe mu gitaramo cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026.
Ku rundi ruhande, Diamond Platnumz aherutse kuvuga ko yifuza gukorana n’abahanzi bo muri Uganda, ndetse ko hari indirimbo nyinshi yahuriyemo na bo ariko ntizisohoke. Yavuze ko imwe mu ndirimbo zikomeye yakoranye n’umuhanzi wo muri icyo gihugu ishobora gusohoka mu mpera za 2026 cyangwa mu 2027.
Gloria Bugie wasabye The Ben na Diamond Platnumz gukorana indirimbo ni umwe mu bahanzi bakizamuka ariko bamaze kubaka izina mu myidagaduro ya Uganda. Yatangiye umuziki nk’umwuga mu 2019, azwi mu zirimo ‘Fire,’ ‘Only You, ‘Bankyawa’ izwi nka ‘Nyash’, ‘Light the Firee’, ‘Cherie’ yasohoye mu 2026, n’izindi.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE