Abanyarwanda babiri, Prof. Eugénie Kayitesi na Prof. Léon Mutesa, batorewe kuba abanyamuryango b’Urwego Mpuzamahanga rw’Abahanga mu Bumenyi (The World Academy of Sciences – TWAS), kubera uruhare bagize mu guteza imbere ubushakashatsi n’ubumenyi mu nzego zitandukanye.
Aba bashakashatsi bari mu bahanga 87 baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi batowe ku wa 5 Ugushyingo 2026, nk’uko uru rwego rwabitangaje. Biteganyijwe ko bazatangira ku mugaragaro inshingano zabo nk’abanyamuryango baryo ku wa 1 Mutarama 2027.
Prof. Eugénie Kayitesi ni umuhanga mu bumenyi bw’ibiribwa n’imirire, akaba ari umwarimu muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Ubushakashatsi bwe bwibanda ku gukoresha ibihingwa gakondo byo muri Afurika bititabwaho cyane, hagamijwe kubibyazamo ibiribwa bifite intungamubiri nyinshi, bityo bikagira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa n’imirire mibi ku Mugabane wa Afurika.
Yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye birimo igihembo cya OWSD-Elsevier Foundation cyo mu 2023 ndetse n’igihembo cy’Abagore b’Abahanga mu Bumenyi mu Rwanda (Rwanda Women in Science Award) cyo mu mwaka wa 2022.
Ku rundi ruhande, Prof. Léon Mutesa ni umuhanga mu bijyanye n’uturemangingo ndangasano (Human Genetics), akaba ayobora Ikigo cy’Ubushakashatsi ku turemangingo ndangasano n’uturemangingo shingiro (Center for Human Genetics and Genomics) muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuvuzi n’Ubuzima.
Yagize uruhare rukomeye mu gushyiraho no guteza imbere ikigo cy’u Rwanda cyifashishwa mu bushakashatsi no gupima ibijyanye n’uturemangingo ndangasano z’abantu, kikaba ari cyo cyonyine kiri muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ubushakashatsi bwe bunibanda ku gusobanukirwa uburyo ibibazo bimwe na bimwe by’uturemangingo ndangasano n’ihungabana bishobora kugira ingaruka ku bisekuru bikurikirana.
Mu bihembo yahawe harimo igihembo cya Human Genome Organisation (HUGO) African Prize cyo mu 2024. Yanahembwe kuba umunyamuryango w’Urwego Nyafurika rw’Abahanga mu Bumenyi (African Academy of Sciences).
Kwinjira kw’aba bahanga muri TWAS bitumye Abanyarwanda bamaze gutorerwa kuba abanyamuryango baryo bagera kuri bane kuko baje biyongera kuri Prof. Romain Murenzi na Prof. Agnès Binagwaho.
TWAS ni urwego mpuzamahanga rwashinzwe mu 1983, rugamije guteza imbere ubushakashatsi, ubumenyi n’ikoranabuhanga mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, cyane cyane ibihugu byo mu Majyepfo y’Isi.
Mu bahanga 87 bashya batowe muri uyu mwaka, 29 ni abagore naho 58 ni abagabo. Muri bo, 77 bakomoka mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, bakaba bongereye umubare w’abagize TWAS ku Isi ukagera ku 1 510.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE