Ndacyafite imbaraga nyinshi zo gukorera OIF – Louise Mushikiwabo

Ndacyafite imbaraga nyinshi zo gukorera OIF – Louise Mushikiwabo

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF/ Francophonie), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko agifite imbaraga n’ishyaka byo gukomeza gukorera uwo Muryango, agaragaza ko yishimira intambwe umaze gutera mu myaka amaze awuyobora, nubwo hakiri byinshi byo gukora.

Madamu Mushikiwabo atangaje ibyo mu gihe ari we mukandida u Rwanda rwatanze rwifuza ko yakongera kuyobora OIF nyuma y’amatora ateganyijwe tariki ya 16 Ugushyingo 2026 mu nama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma izabera i Phnom Penh muri Cambodge.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Africa 24, Madamu Mushikiwabo yasobanuye urugendo rwe mu buyobozi, ibyo yishimira ko yagezeho kuva yatorerwa kuyobora OIF, n’uko ubuzima bwe bwite bwamufashije kubaka ubushobozi bwo kuyobora uyu Muryango ugizwe n’ibihugu 93 birimo 56 bifite uburenganzira bwuzuye, bitanu by’abafatanyabikorwa na 32 bifite uruhare rw’indorerezi.

Madamu Mushikiwabo watorewe kuyobora OIF bwa mbere mu Ukwakira 2018, akongera gutorwa mu 2022, ni we Munyafurikakazi wa mbere wageze kuri uwo mwanya. Yavuze ko kuva yatangira inshingano zo kuyobora uyu Muryango, yari afite intego yo gukora neza umurimo yahawe, ariko nanone agahesha ishema umugabane wa Afurika wamushyigikiye kugira ngo agere kuri uwo mwanya.

Ati: “Yego, ni njye mugore wa mbere wayoboye uyu Muryango. Nagiye ku buyobozi bwa Francophonie mfite intego yo guhesha ishema Afurika, kuko nari nshyigikiwe n’umugabane wose. Nashakaga gukora neza umurimo nahawe, ariko nanashakaga ko Afurika yanzamuye ku gasongero na yo yaterwa ishema n’umurimo nkora.”

Yagaragaje ko kugira intego nk’iyo byamufashije gukomeza gukora neza no mu bihe bitamworoheye, ashimangira ko n’ubwo yishimira aho OIF igeze, atabona ko ibyo imaze kugeraho bihagije.

OIF yateye imbere mu miyoborere n’imikorere

Mu byo yishimira ko yagezeho, Madamu Mushikiwabo yavuze ko yabashije gufasha OIF kurushaho guhuza ibikorwa byayo n’umusaruro bifasha abaturage, cyane cyane urubyiruko n’abagore bo mu bihugu bikoresha Igifaransa.

Yavuze kandi ko ubwo yatorerwaga kuyobora uyu Muryango mu 2018, yari azi Francophonie kuko yari asanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, ariko atari azi neza imikorere yawo yose, ibyo yaje gusobanukirwa awugezemo kandi akabona ko ufite amahirwe menshi yabyazwa umusaruro.

Icyo gihe yiyemeje gukora ibishoboka kugira ngo awuteze imbere awuvanye ku rwego wariho, yifashishije amahirwe yabonaga mu bihugu birenga 90 biwugize. Ati: “Nari mfite ubushake bwo gutsinda. Uyu munsi ntewe ishema n’uko Umuryango wacu uri ku mwanya mwiza.”

Yasobanuye ko mu gihe cy’ubuyobozi bwe habayeho kunoza imicungire y’umutungo, gukurikirana imisanzu y’ibihugu bigize Umuryango no kongera uruhare rwabyo mu kuwutera inkunga, cyane cyane ibihugu byo mu Majyepfo y’Isi.

Yagaragaje ko hari hashize imyaka 13 hatabaho ubugenzuzi n’ivugururwa ry’imicungire y’imisanzu itangwa n’ibihugu bigize OIF, bityo hakorwa ubukangurambaga, ingendo n’ibiganiro n’Abakuru b’Ibihugu kugira ngo ibyo bibazo bikemuke.

Madamu Mushikiwabo kandi yavuze ko OIF yarushijeho kuba inyenyeri imurika mu ruhando mpuzamahanga, agaragaza ko mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye aherutse kwitabira, ibikorwa byayo byitabiriwe n’abantu benshi baturutse mu bihugu n’imico itandukanye.

Nubwo yishimira iyo ntambwe imaze guterwa, yavuze ko hakiri byinshi byo gukora mu guteza imbere urubyiruko n’abagore bo mu bihugu bikoresha Igifaransa. Ati: “Nkunda ibyo nkora, mbivuga kenshi. Ndacyafite imbaraga nyinshi zo gukorera uyu Muryango.”

Madamu Louise Mushikiwabo ahamya ko agifite imbaraga zo kuyobora Umuryango OIF

Urugendo rwamwigishije kwigira no guhangana n’ibibazo

Mu kiganiro yagiranye na Africa 24, Mushikiwabo yanagarutse ku buzima bwe kuva akiri umwana, avuga ko yakuriye mu muryango mugari w’abana icyenda, barimo abahungu barindwi n’abakobwa babiri.

Yavuze ko ubwana bwe bwari burimo ibyishimo, gusabana no gukundana, nubwo nyuma yaje kubura benshi mu bo mu muryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yasobanuye ko urwibutso rumwe atazibagirwa ari urw’igihe yari afite imyaka yo hagati ya 10 na 12, aho musaza we mukuru yamubereye umurinzi, cyane cyane igihe yari ku ishuri, akibuka ko hari ubwo abanyeshuri b’abahungu bashakaga kumuhohotera, ariko musaza we akaza kubirukana.

Nyuma yaje kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1986, aho avuga ko yahakuye amasomo akomeye yo kwigira no kwiyobora. Yavuze ko kuba kure y’ababyeyi no kuba mu gihugu gishya byamusabaga kwikorera ibintu byinshi yari asanzwe asanga byamaze gutegurwa mu rugo, harimo no gucunga amafaranga make yabaga afite.

Mu gihe yigaga amasomo ya Kaminuza, yanakoraga kugira ngo abone amafaranga amufasha mu buzima bwa buri munsi no gusura inshuti ze. Ubuzima bwo muri Amerika bwamwigishije kwisobanura, kuvuga ibyo atekereza no gutondeka neza ibitekerezo bye, ibintu atari asanzwe amenyereye mu muco yakuriyemo.

Ibyo byamufashije mu mirimo yakomeje gukora nyuma y’aho, kuko yabashije gukorera mu nzego zitandukanye zirimo Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), aho yari ashinzwe itumanaho no gutegura ibiganiro n’inyandiko by’abayobozi bayo.

Jenoside yakorewe Abatutsi yamwigishije guha agaciro ubuzima

Madamu Mushikiwabo yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari kimwe mu bihe bikomeye byamugizeho ingaruka zikomeye, kuko yabuze abantu yakundaga bo mu muryango we.

Yasobanuye ko icyo gihe cyari icy’agahinda gakomeye, cyane cyane ko yavuye muri Amerika agasanga bamwe mu bo mu muryango we barokotse bari barahungiye muri Uganda.

Yavuze ko nyuma y’ibyo byago yarushijeho guha agaciro ubuzima, akamenya ko atagomba gupfusha igihe ubusa ku bintu biciriritse, kuko hari ibibazo bikomeye kurushaho umuntu ashobora guhura na byo.

Ibyo kandi byamubereye isomo ryo kwinjira mu mateka y’Igihugu no gushaka gusobanura neza ibyabaye mu Rwanda. Ni muri urwo rwego yanditse igitabo cyamutwaye imyaka igera ku 10, agamije kugaragaza ubuzima bw’abantu bo mu muryango we yabuze, abo bari bo, ibyo bakundaga n’uruhare bagiraga mu buzima bw’abandi.

Yavuze ko yandika icyo gitabo yise “Rwanda Means the Universe: A Native’s Memoir of Blood and Bloodlines”, atifuzaga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igaragarira gusa mu mibare y’abishwe, ahubwo yashakaga no kugaragaza ubuzima bw’abayinyuzemo n’amateka yagutse yaganishije Igihugu mu icuraburindi.

Yavuze ko gukora ubushakashatsi no kwandika icyo gitabo byamufashije mu rugendo rwo gukira ibikomere, kuko byamusabaga kuganira n’abantu, kwibuka ibihe byiza no gusobanura amateka atiriwe aguma mu gahinda.

Yagiriye inama abakobwa kumenya icyo bakunda

Mushikiwabo yanagarutse ku rugendo rwe rw’akazi, agaragaza ko atahise amenya neza icyo ashaka kuzakora, nubwo kuva akiri muto yari afite inyota yo kumenya ibintu bishya.

Yize Siyansi mu mashuri yisumbuye, ariko aza gukururwa n’indimi n’ubuvanganzo, bituma akomereza amasomo muri urwo rwego muri Amerika. Nyuma yaho, yagiye gukorera muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere muri Tunisia, mbere yo guhamagarwa na Guverinoma y’u Rwanda mu 2008.

Yabanje kuba Minisitiri w’Itangazamakuru n’Umuvugizi wa Guverinoma, nyuma aza kugirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, umwanya yamazeho imyaka 10.

Yavuze ko gukorera Igihugu cye byari amahirwe akomeye, kuko yumvaga nta kintu cyiza kiruta gukoresha ubushobozi n’ubunararibonye afite mu guharanira inyungu z’Igihugu.

Ku bijyanye n’inama agira abakobwa bakiri bato, yavuze ko bakwiye kwimenya, kumenya ibyo bakunda no guharanira kubaka ubuzima bwiza binyuze mu byo bishimira gukora.

Ati: “Ni ingenzi ku bakobwa bakiri bato kwimenya, bakamenya ibyo bakunda. Rimwe na rimwe hari ubwo dusunikwa n’ibyo ubuzima budusaba, kwiga cyangwa gukora kugira ngo umuntu abone ubuzima bwiza, ariko iteka biba byiza iyo umuntu aboneye ubuzima bwiza mu byo akunda.”

Yagaragaje kandi ko kugera ku ntego zo mu kazi bisaba kugira ibyo umuntu yigomwa mu buzima bwite, cyane cyane ku bantu bafite inshingano zibasaba ingendo nyinshi no kumara igihe batari kumwe n’imiryango yabo.

Yavuze ko na we hari ibihe byinshi yabuze byo kwinezeza no kubana n’umuryango we kubera inshingano z’akazi, ariko ko ibyo biri mu mahitamo umuntu agomba kwemera iyo yiyemeje kugera ku ntego runaka.

Yasoje agaragaza ko nubwo amaze imyaka myinshi mu mirimo y’ubuyobozi, agifite ishyaka ryo gukora no gutanga umusanzu mu guteza imbere OIF, Umuryango asanga ugifite amahirwe menshi yo kugira uruhare mu iterambere ry’ibihugu bikoresha Igifaransa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hakim Kiwanuka yongereye amasezerano muri APR FC 8 Ugushyingo 2026 Saa 19:59
  2. Lucas Chevalier ukinira PSG yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali 8 Ugushyingo 2026 Saa 15:47
  3. Perezida Trump yingingiye akazi uyobora ishyirahamwe ry’imikino njyarugamba  8 Ugushyingo 2026 Saa 11:33
  4. Lionel Messi yanditse amateka mashya muri Shampiyona ya Amerika  8 Ugushyingo 2026 Saa 10:38
  5. Pologne: Abantu 6 bishwe barashwe n’umugabo witwaje intwaro 8 Ugushyingo 2026 Saa 09:54