Umugabo w’imyaka 24 ukekwaho kwica arashe abantu batandatu mu Mujyi wa Krakow wo muri Pologne, yapfiriye mu bitaro aho yari arwariye nyuma yo gukomerekera mu mirwano yagiranye n’abapolisi.
Polisi ya Pologne yatangaje ko uwo mugabo yapfuye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2026, nyuma y’iminsi ibiri arashwe n’inzego z’umutekano ubwo zari zigiye kumufata.
Icyo gitero cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ugushyingo, mu kibuga kizwi nka Main Market Square, kiri mu gace ko hagati mu Mujyi wa Krakow, umwe mu mijyi minini ya Pologne.
BBC yatangaje ko bapolisi bahageze mu gihe gito nyuma yo kumva amasasu, batangira guhangana n’uwo mugabo warasaga abantu. Mu gihe cy’iminota itatu gusa, yari amaze kuraswa n’abapolisi, ariko na we yari yakomerekeje abantu bagera kuri 15 barimo n’abapolisi babiri.
Mu bishwe uko ari batandatu Umwongereza umwe, mu gihe abandi bishwe bari Abanya-Pologne n’abandi banyamahanga.
Abandi bantu batatu basanzwe bishwe mu rugo rw’ukekwaho igitero
Nyuma y’iraswa ryabereye i Krakow, abapolisi basanze imirambo y’abantu batatu mu rugo rw’uyu mugabo mu mujyi wa Ostrowiec Świętokrzyski, uri mu bilometero bisaga 200 uvuye i Krakow.
Abayobozi ba Pologne baje kwemeza ko abo bantu ari se, nyina na mushiki we w’ukekwaho igitero. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko na bo bishwe barashwe.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu wa Pologne, Marcin Kierwiński yari yatangaje ko ukekwaho iki gitero yari afite imyumvire ikaze ijyanye n’ingengabitekerezo y’ubuhezanguni bw’iburyo (far-right ideology).
Abashinjacyaha ba Pologne batangiye iperereza bafata iki gikorwa nk’igitero cy’iterabwoba, ndetse n’iperereza ku rupfu rw’abantu batatu basanzwe mu rugo rw’ukekwaho kugikora.
Nubwo ukekwaho iki gitero yamaze gupfa, inzego z’ubutabera zatangaje ko iperereza rizakomeza kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye byagenze n’impamvu yabiteye. Guverinoma ya Pologne yatangaje iminsi ibiri y’icyunamo mu rwego rwo kunamira abahitanywe n’iki gitero.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE