Amavubi yatangiye umwiherero wo gutegura imikino na Mali (Amafoto)

Amavubi yatangiye umwiherero wo gutegura imikino na Mali (Amafoto)

Abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izakina imikino ibiri na Mali yo mu Itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, batangiye umwiherero.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, ni bwo bamwe mu bakinnyi bahamagwe bageze kuri hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kugira ngo batangire umwiherero.

Mu bakinnyi bamaze kuhagera biganjemo abakina mu Rwanda. Aba barimo Hakizimana Adolphe, Byiringiro Jean Gilbert Uwiyaremye Fidal ba APR FC, Uwumukiza Obed, Ganijuru Ishimwe, Iradukunda Elie Tatou, Mugisha Yves ba Rayon Sports, Niyongira Patience wa Police FC na Hamis Hakim wa Kiyovu Sports. 

Mu bakina hanze y’u Rwanda umunyezamu Ntwari Fiacre ukinira Kruger United yo muri Afurika y’Epfo ni we wabimburiye abandi kugera mu mwiherero. Hari kandi Niyomugabo Claude, Muhire Kevin na Nshuti Innocent bamaze iminsi badafite amakipe yo gukinira.

Iyi mikino ibiri ifite uburemere bukomeye ku rugendo rw’Amavubi rwo gushaka itike ya CAN 2027 kuko u Rwanda na Mali ari byo biyoboye Itsinda K n’amanota atandatu kuri atandatu. 

Umukino ubanza uzabera i Bamako muri Mali, tariki ya 13 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali nyuma y’iminsi ine, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, kuri Sitade Amahoro.

Amavubi yatangiye atsinda Liberia ibitego 3-1, akurikizaho gutsindira Cap-Vert iwayo ibitego 2-1. Mali na yo yatsinze Cap-Vert 3-1 na Liberia 1-0.

Hakizimana Adolphe ari mu banyezamu bazafasha Amavubi
Iradukunda Elie Tatou yitezweho gufasha Amavubi kubona ibitego
Uwumukiza Obed ukinira Rayon Sports na we yageze mu mwiherero
Muhire Kevin umaze iminsi adafite ikipe mu bageze mu mwiherero w’Amavubi
Niyomugabo Claude umaze iminsi adafite ikipe na we yatangiye umwiherero utegura imikino ya Mali
Byiringiro Jean Gilbert ni uko yaserutse yitabiriye umwiherero w’Amavubi
Umunyezamu Ntwali Fiacre yabimburiye abakinnyi kugera mu mwiherero w’Amavubi
Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine n’abasore be bitezweho umusaruro mwiza ku mikino ya Mali ifite uburemere bukomeye mu kujya muri CAN 2027
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. USA: Abademokarate biyemeje kugenzura Trump uhugiye mu kurata inzu y’imyidagaduro 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:24
  2. Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye yatorewe kuyobora MOP 38 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  3. Impuruza kuri ‘Lead’ ikoreshwa amarangi, iteza ibibazo ubwonko no gukuramo inda kw’abagore 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:52
  4. Impamvu Santha yakoresheje Ricky Ozil mu mashusho y’indirimbo ye 5 Ugushyingo 2026 Saa 14:10
  5. Cristiano Ronaldo yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal  5 Ugushyingo 2026 Saa 13:54