U Rwanda rwatangije “EACPass” yerekana uwipimishije n’uwikingije COVID-19

U Rwanda rwatangije “EACPass” yerekana uwipimishije n’uwikingije COVID-19

Mu rwego rwo korohereza igenzurwa ry’amakuru y’uwipimishije COVID-19 ndetse akaba yaranikingije icyo cyorezo, u Rwanda rwiyunze ku Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo, Uganda na Tanzania mu kwemeza icyangombwa cy’ikoranabuhanga (EACPass) kigaragaza amakuru y’uwapimwe n’uwikingije ukora ingendo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

EACPass” yatangiye korohereza abaturage bambukiranya imipaka banyuze ku mipaka minini cyangwa ku byambu bizwi hagati y’ibihugu bya EAC, ikaba inafite agaciro no hanze y’Akarere, kuko izajya ifatwa nk’icyangombwa cyizewe kigaragaza amakuru y’ibipimo n’ajyanye n’inkingo za COVID-19.

Uretse kuba EACPass izajya igaragaza amakuru y’ibipimo n’inkingo umuntu yafashe, iryo koranabuhanga ryanashyizweho mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi z’ubuzima mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, guhuza politiki z’ubuzima no guhanahana amakuru ku bibazo by’ubuzima biri mu Karere.

Iryo koranabuhanga ryahujwe n’ububiko bw’amakuru ya Laboratwari z’ibihugu byo mu Karere zemerewe gupima COVID-19 mu buryo bwimbitse ku bagenzi ndetse zigatanga ibyangombwa by’ikoranabuhanga byizewe.

EACPass ishobora kuboneka binyuze muri application ya telefoni ikaba yorohereza umugenzi guhabwa serivisi zihuse zo ku mupaka kandi ikanamworohereza kunogerwa n’urugendo mu bihugu byose bya EAC nta yandi mananiza mu gihe yujuje ibisabwa.

Mbere yo gutangira urugendo, abagenzi basabwa kumanura (download) EACPass App kandi bakaniyandikisha. Amakuru agufasha kwinjira ahita yoherezwa kuri email yakoreshejwe mu kwiyandikisha, iyo umaze kuyinjiza ahabugenewe uhita ugera ku makuru yose agaragaza uko uhagaze.

Icyiza cy’iri koranabuhanga ni uko ririnzwe ku buryo nta wundi muntu uwo ari we wese ushobora kubona amakuru y’urikoresha, kandi rinagaragaza gusa ajyanye na COVID-19.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga butangijwe mu Rwanda mu gihe umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wamaze gufungurwa nyuma y’imyaka irenga itatu wari umaze udakora.

Abagenzi bawambukiraho basabwa kubanza kugaragaza ko bipimishije COVID-19 nk’uko binagenda ku mipaka yose ihuza u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi. Abava mu Rwanda bajya mu mahanga bo bagomba no kugaragaza ko bikingije icyo cyorezo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25