Kuri iki Cyumweru, tariki 8 Ugushyingo 2026 , abatuye Umujyi wa Kigali barimo abayobozi benshi bo mu nzengo zitandukanye, babyukiye muri siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’ yanahujwe no kwizihiza isabukuru imyaka 40 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) rimaze rikorana n’u Rwanda mu guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’abana.
Wari umwanya mwiza wo guhuza siporo, ibyishimo n’ubusabane, no gushimangira akamaro ko kubaka umuryango ufite ubuzima bwiza n’abana bafite ubu n’ejo hazaza heza.
Muri iyi myaka 40 ishize, UNICEF yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije kurengera uburenganzira bw’umwana, guteza imbere ubuzima, uburezi, imirire myiza, amazi meza n’isuku, ndetse no gufasha abana n’imiryango itishoboye.
Mu bigaragaza impinduka zabaye mu mibereho y’abana mu Rwanda, harimo ibijyanye n’ubuzima, aho impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zagabanyutse ku buryo bugaragara.
Imibare ya UNICEF igaragaza ko mu 1992 abana 175,6 kuri buri bana 1 000 bavukaga ari bazima batagezaga ku myaka itanu. Mu 2024, uwo mubare wari warageze kuri 37,7 kuri buri bana 1 000 bavukaga. Ibi bigaragaza intambwe yatewe mu kurinda ubuzima bw’abana, binyuze mu kunoza serivisi z’ubuvuzi, gukingira no kwita ku buzima bw’ababyeyi n’impinja.
Mu bijyanye n’imirire, ikibazo cy’abana bagwingira bakiri munsi y’imyaka itanu na cyo cyaragabanyutse. UNICEF igaragaza ko igipimo cy’abana bagwingira cyavuye kuri 48% mu 2000, kikagera kuri 27% mu mibare iheruka gutangazwa mu rwego rwo kugaragaza ibyagezweho mu myaka 40.
Indi mibare ishimangirwa na UNICEF ishingiye ku bushakashatsi bunyuranye igaragaza ko igipimo cy’abana bitabira amashuri abanza cyavuye kuri 47,5% mu 1992 kikagera kuri 93% mu mibare yakoreshejwe mu isesengura ry’imyaka 40.
Hanatewe intambwe mu burezi bw’abana bato, aho abitabira Gahunda y’Ingo Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD) bavuye bana 297 021 mu 2020 bakagera kuri 1 165 384 mu 2025.
UNICEF igaragaza ko abarenga 90% by’abana bari barashyizwe mu bigo kuva mu 2012 bamaze gusubizwa mu miryango, mu rwego rwo guteza imbere uburere bushingiye ku muryango.
Ku wa 26 Kamena 2026 ni bwo UNICEF Rwanda yizihije kumugaragaro iyi sabukuru y’imyaka myaka 40 mu birori byabereye i Kigali, inamurika indirimbo yiswe ‘Kuri Buri Mwana’, yaririmbwe n’umuhanzi Andy Bumuntu, inabyinirwa n’abana bafashwa na Sherrie Silver Foundation.
Siporo Rusange imaze kuba umuco
Nk’uko bimaze kuba akamenyero, buri nshuro ebyiri mu kwezi habaho siporo rusange mu Mujyi wa Kigali, igahuriza hamwe abawutuye mu turere dutatu tuwugize bagakorera hamwe siporo.
Kuri iki Cyumweru abitabiriye iyi siporo bahuriye mu mihanda isanzwe ikoreshwa ndetse initabirwa n’ingeri zose kuva ku bato kugera ku bakuru.
Abayitabiriye bakoze siporo zitandukanye zirimo izo kugenda n’amaguru, kwiruka, gutwara amagare, aerobics n’izindi.
Bamwe mu bayitabiriye barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire na Meya w’Umujyi wa St. Louis, wo muri Leta ya Missouri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Cara Spencer.
Meya Spencer yashimye umuhate w’Umujyi wa Kigali mu guteza imbere imibereho myiza n’ubuzima buzira umuze binyuze mu bikorwa by’imyitozo ngororamubiri, ashimangira ko umuco wo gutwara amagare umaze gufata indi ntera muri uyu Mujyi.
Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016, ni kimwe mu bikorwa bimaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali, aho imihanda imwe n’imwe iharirwa abakora siporo mu masaha runaka, imodoka n’ibindi binyabiziga bifite moteri ntibyemererwe kuyikoresha.
Uretse gukora siporo, hanatangwa serivisi yo gupima indwara zitandura, aho abitabira bagira amahirwe yo kugenzura uko ubuzima bwabo buhagaze.















Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE