U Rwanda na Singapore mu bufatanye bwo kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya

U Rwanda na Singapore mu bufatanye bwo kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya

U Rwanda rwiyemeje kongera amahirwe y’isoko ry’ikawa yarwo mu bihugu byo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya, binyuze mu bufatanye n’inzego z’ubucuruzi bw’ikawa muri Singapore, hagamijwe kongera ibihugu ruyoherezamo no kurushaho kumenyekanisha ikawa yarwo ku rwego mpuzamahanga.

Ibi bikubiye mu masezerano y’ubufatanye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyasinyanye n’Ishyirahamwe ry’abakora n’abacuruza ikawa muri Singapore (Singapore Coffee Association).

Aya masezerano yashyizweho umukono mu nama mpuzamahanga yiga ku ikawa mu bihugu bigize Umuryango w’Amajyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya (ASEAN), izwi nka ASEAN International Coffee Summit 2026, yabereye muri Singapore kuva ku wa 4 kugeza ku wa 6 Ugushyingo 2026.

Binyuze muri ubu bufatanye, u Rwanda rugamije kwegera no kubaka umubano n’abakora mu ruhererekane rw’agaciro k’ikawa muri Singapore, barimo abaguzi, abacuruzi, abayitunganya n’abayikwirakwiza, ndetse no kwagura ubucuruzi n’imikoranire mu bindi bihugu bigize ASEAN.

Kimwe mu by’ingenzi byibanzweho ni ukorohereza ikawa y’u Rwanda kubona amasoko mashya, kongera ubucuruzi bwayo no kuyimenyekanisha muri Singapore no mu karere ka ASEAN muri rusange.

Impande zombi kandi zemeranyijwe guhanahana amakuru ajyanye n’imiterere y’amasoko, iterambere ry’urwego rw’ikawa n’amahirwe y’ubucuruzi, kugira ngo abikorera bo mu bihugu byombi barusheho kumenya aho bahuriza inyungu.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude yavuze ko ubu bufatanye buzafasha abahinzi b’ikawa n’abayohereza mu mahanga kubona amahirwe yo guhura n’abaguzi n’abandi bafatanyabikorwa bo muri Aziya.

Yagize ati: “Ubu bufatanye buzatanga amahirwe akomeye ku bahinzi b’ikawa n’abayohereza mu mahanga, bubafashe guhura no gukorana mu buryo butaziguye n’abaguzi, abacuruzi, abayitunganya n’abayikwirakwiza. Bizanabafasha kubaka umubano urambye mu bucuruzi no gufungurirwa imiryango y’amasoko mashya.”

Singapore nk’irembo rigana ku isoko rya ASEAN

Singapore ifite umwanya ukomeye mu bucuruzi mpuzamahanga no mu ishoramari, ku buryo ishobora gufasha u Rwanda kugera ku masoko yo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya.

Kuba ari ihuriro ry’ubucuruzi mpuzamahanga biha u Rwanda amahirwe yo guhuza abahinzi n’abohereza ikawa mu mahanga n’abaguzi, abayitunganya, abayikwirakwiza ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bakorera muri ako Karere.

Binyuze mu bufatanye na Singapore Coffee Association, u Rwanda rugamije gushimangira imikoranire hagati y’inzego zishinzwe ikawa mu bihugu byombi, ku buryo byorohera ikawa yarwo kwinjira no kwagura ibikorwa by’ubucuruzi ku isoko rya ASEAN.

Iyi gahunda inajyanye n’ingamba z’u Rwanda zo kongera ibihugu rwoherezamo ibikomoka ku buhinzi, gushimangira umubano mpuzamahanga mu bucuruzi no kongera amahirwe y’abahinzi n’abacuruzi b’ibikomoka ku buhinzi.

Kongera agaciro k’ikawa binyuze mu bufatanye mpuzamahanga

NAEB igaragaza ko kwinjira mu masoko mashya bitagamije gusa kongera ingano y’ikawa u Rwanda rwohereza mu mahanga, ahubwo ko ari n’uburyo bwo kongera agaciro kayo no kurushaho guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Ibi bikubiyemo kuzamura ireme ry’ikawa, gukurikirana inkomoko yayo, kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abakora muri uru rwego, kuyimenyekanisha hashingiwe ku nkomoko yayo ndetse no kubaka ubufatanye burambye n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Claude Bizimana yavuze ko u Rwanda rushaka ko ikawa yarwo irushaho kugira agaciro ku masoko mpuzamahanga, binyuze mu kuyongerera ireme no gushimangira umwihariko wayo.

Yagize ati: “Intego y’u Rwanda si ukongera gusa ingano y’ikawa rwohereza mu mahanga, ahubwo ni ukongera agaciro kayo binyuze mu kuzamura ireme, gukurikirana inkomoko yayo, kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abakora muri uru rwego, kumenyekanisha ikawa ishingiye ku nkomoko yayo no kubaka ubufatanye burambye n’ibihugu bigize umuryango wa ASEAN.”

Ubu bufatanye buje mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere urwego rw’ikawa, kongera umusaruro ufite ireme no kwagura amasoko mpuzamahanga.

Mu rwego rwa gahunda y’imyaka itanu yo guteza imbere urwego rw’ikawa mu Rwanda, izashyirwa mu bikorwa kuva mu 2025 kugeza mu 2029, Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kongera amafaranga ava mu kohereza ikawa mu mahanga akagera kuri miliyoni 192 z’amadolari ya Amerika buri mwaka bitarenze mu 2029.

Imibare ya NAEB igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 23 000 z’ikawa, zinjiza asaga miliyari 205,9 z’amafaranga y’u Rwanda, ahwanye na miliyoni 139,3 z’amadolari ya Amerika.

Ibi bivuze ko amafaranga yinjijwe mu kohereza ikawa mu mahanga muri uwo mwaka yari ageze ku kigero cya 72,6% cy’intego ya miliyoni 192 z’amadolari ya Amerika.

NAEB ivuga ko kwagura amasoko mu bihugu byo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya, hamwe no gukomeza kuzamura ireme n’agaciro k’ikawa y’u Rwanda, bizagira uruhare mu kugera kuri iyo ntego, ari yo kwinjiza miliyari 283 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka bitarenze mu 2029.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Perezida Trump yishongoye kuri Perezida w’u Butaliyani wamusabye ifoto 9 Ugushyingo 2026 Saa 11:30
  2. Bill Ruzima aryohewe n’agakiza avuga ko ibyaha biryoha biryana 9 Ugushyingo 2026 Saa 11:15
  3. Hakim Kiwanuka yongereye amasezerano muri APR FC 8 Ugushyingo 2026 Saa 19:59
  4. Lucas Chevalier ukinira PSG yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali 8 Ugushyingo 2026 Saa 15:47
  5. Perezida Trump yingingiye akazi uyobora ishyirahamwe ry’imikino njyarugamba  8 Ugushyingo 2026 Saa 11:33