Cristiano Ronaldo yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal 

Cristiano Ronaldo yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal 

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal, yari amazemo imyaka 23 ayibereye Kapiteni, ashimangira ko ibihe yayigiriyemo bizamuhora ku mutima.

Uyu mukinnyi w’imyaka 41 yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo 2026.

Yagize ati:  “Ku Banya-Portugal, umunsi wageze kuri njye wo gusubiza nimero karindwi nambaraga ku mwambaro w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal. Sinigeze na rimwe numva ko ari njye gusa ikwiriye.”

Yakomeje agira ati: “Mu myaka 23 ishize numvaga ko ari ishema n’inshingano zo kuyambara. Kuyambara neza nkayijyana muri sitade zitandukanye ku Isi, byari agaciro gakomeye. Igihe cyageze ngo nhyitange ku hazaza.”

Cristiano yavuze ko yahoze aterwa ishema no guhagararira Igihugu, ariko gufata umwanzuro wo guhagarika kugikinira wamugoye cyane.

Ati: “Si umwanzuro wari woroshye, kuko imyanzuro imwe n’imwe ntifatwa n’ubwonko gusa, ahubwo isaba umutima. Urugendo rwatangiye mu 2003 rwahinduye ubuzima bwanjye bwose. Ubu rugeze ku iherezo.”

“Iyo nsubije amaso inyuma ku byo nahuriye na byo mu Ikipe y’Igihugu, ntabwo mbona imikino gusa, ibitego, uduhigo cyangwa ibikombe, ahubwo mbona abantu, Abanya-Portugal bari hirya no hino ku Isi bumvaga ko bari hafi y’igihugu cyabo.

Mbona miliyoni z’abantu ntigeze mpura na bo, ariko babaye bamwe mu muryango wanjye kuko byarangiraga umupira w’amaguru urenze kuba umukino. Umupira w’amaguru ni abantu.”

Iki cyemezo cya Cristiano cyo gusezereza cyije nyuma yo gushyamirana n’umutoza we mu ikipe y’Igihugu ya Portugal, Jorge Jesus, ibyanatumye ava mu mwiherero, anafatirwa ibihano birimo guhagarikwa iminsi 30 no gutanga amande angana n’Amayero. ibihumbi 255. 

Uyu munyabigwi ukinira Al Nasr yo muri Arabia Saoudite yatangiye gukinira Seleção ya Portugal mu 2004, asezeye amaze kuyikinira imikino 234 atsinda ibitego 146 anatanga imipira 42 yavuyemo ibitego.

Yayifashije kwegukana ibikombe bitandukanye birimo icy’u Burayi cya 2016, UEFA Nations League ya 2019 na 2025.

Cristiano Ronaldo yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal yari amazemo imyaka 23
Cristiano Ronaldo yahesheje Portugal ibikombe bitatu birimo icy’u Burayi cya 2016
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Al Hilal SC na Rayon Sports zaguye miswi mu mukino uryoheye ijisho (Amafoto) 4 Ugushyingo 2026 Saa 22:56
  2. Rusizi: Umugabo bamusanze mu ishyamba yapfuye 4 Ugushyingo 2026 Saa 20:13
  3. Tanzania: Wini yashyize hanze indirimbo nyuma yo gusinya muri Label nshya 4 Ugushyingo 2026 Saa 17:30
  4. Yampano yasabiwe igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi 11 4 Ugushyingo 2026 Saa 15:41
  5. Hagiye kwemezwa amabwiriza mashya agenga ikorwa ry’ibinyobwa bisembuye  4 Ugushyingo 2026 Saa 15:24