RIB yaburiye abagerageza kugura e-Bikes ku mbuga nkoranyambaga
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwihanangirije abantu bakomeje gushukwa n’amatangazo y’ubucuruzi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, agamije kubashora mu buriganya bugamije kubacucura amafaranga, cyane cyane abifuza kugura amagare akoreshwa n’amashanyarazi (e-Bikes) n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga. Iyi miburo yatanzwe n’Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, agaragaza ko hari abantu b’abatekamutwe bakoresha amatangazo yamamaza ayo magare n’ibindi bikoresho, bagasaba abifuza kubigura kubanza kohereza amafaranga babizeza ko bazabigezwaho mu gihe gito. Gusa, ngo abo bantu baba bafite umugambi wo kwambura amafaranga ababizeye, kuko nyuma yo kwishyurwa batuzuza ibyo basezeranyije. Mu butumwa yanyujije kuri x, Murangira yagize ati: “Hari abantu b’abatekamutwe bari gukoresha ayo matangazo mu buriganya, basaba abantu kubanza kwishyura amafaranga babizeza ko amagare bazayagezwaho mu gihe gito, nyamara bagamije kubariganya.” Bimenyimana Jean Luc wo mu Murenge…
23 Ugushyingo 2026 Saa 21:22








