Icyo nshyize imbere ni iterambere ry’Umuturage- Meya mushya wa Huye
Nshimiyimana Védaste yatorewe kuyobora Akarere ka Huye, mu matora yabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, aho abagera kuri 548 bari bagize inteko itora bitabiriye igikorwa cyo gutora abagize Biro y’Inama Njyanama n’abayobozi b’Akarere. Amatora yabereye mu Karere ka Huye yatangiye hatorwa abagize Biro y’Inama Njyanama. Kagwesage Anne Marie yagiriwe icyizere cyo kuyobora Njyanama nka Perezida, yungirizwa na Nyabyenda Emmanuel Christian watorewe kuba Visi Perezida, mu gihe Bavakure Abel Jumbe yabaye Umunyamabanga. Nyuma yo gutora Biro ya Njyanama, hakurikiyeho amatora y’abayobozi b’Akarere, aho ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere (Mayor) hari abakandida babiri: Nshimiyimana Védaste, watowe mu Bajyanama rusange b’Akarere, na Uwineza Gloria, watowe muri Njyanama y’Urubyiruko. Nshimiyimana Védaste ni we watorewe kuyobora Akarere ka Huye, agira amajwi 464,…
24 Ugushyingo 2026 Saa 15:42








