Prof. Bayisenge yanyuzwe n’udushya twubaka umuryango mu Ntara y’Amajyepfo

Prof. Bayisenge yanyuzwe n’udushya twubaka umuryango mu Ntara y’Amajyepfo
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof Bayisenge Jeannette

Mu nama mpuzabikorwa ngarukamwaka yiga ku iterambere ry’umuryango mu Ntara y’Amajyepfo yateranye uyu munsi ku wa 28 Mata 2022,   haganiriwe ku ngamba zafasha mu kurandura ibibazo bikibangamiye umuryango; muri zo harimo gukomeza kwimakaza ubufatanye bw’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa no kurushaho kwegera abaturage muri urwo rugamba.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) Prof. Bayisenge Jeannette, wayoboye iyi nama yavuze  ko  nk’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa bakomeza  gushyira hamwe bagakemura ibibazo bikibangamiye umuryango no gukurikirana ko abakora ibyaha byo guhohotera no gusambanya abana bashyikirizwa ubutabera.

Ikindi yagaragaje nk’umuti ni ugukorana n’inzego zegerejwe umuturage (Inteko z’abaturage, Umugoroba w’Imiryango, Inshuti z’Imiryango, Inzego z’urubyiruko n’iz’abagore…) mu gukomeza kubigisha no kubafasha gukemura ibibazo bitandukanye bibangamiye iterambere.

Muri iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Dufatane urunana twubake umuryango ushoboye kandi utekanye”,    Intara y’Amajyepfo yagaragaje aho igeze mu kubaka  umuryango ushoboye kandi utekanye binyuze mu  ntego za  Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere  (NST1) ndetse n’Icyerekezo 2050.

Minisitiri Prof Bayisenge yashimye udushya twahanzwe na buri karere ndetse tukaba tugenda tunatanga umusaruro mu kurwanya amakimbirane mu miryango, imirire mibi n’igwingira n’ibindi.

Muri utwo dushya harimo gahunda yiswe Agaseke k’Amahoro, Imboni zo Kurwanya Imirire Mibi, Nkundira Nige, Shirimpumu Ukore,…byose bigamije ko abagize umuryango babaho neza, bagatera imbere.

Gusa hakaba hakiri urugendo rurerure mu kubaka umuryango, Guverineri w’iyi Ntara Kayitesi Alice akaba yavuze  ko  hagiye kongerwa imbaraga mu bukangurambaga,  bukazakorwa ku birebana n’isuku mu muryango, guca amakimbirane mu ngo, kurwanya guta ishuri kw’abana, guharanira iterambere ry’umuryango no kurwanya ubuzererezi.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza iby’igenzi biranga umuryango ushoboye kandi utekanye bikubiye mu nkingi y’ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza.

Mu bukungu harimo  kuba ugira uruhare mu bikorwa biwuteza imbere  no kwivana mu bukene, kwizigamira no gukorana n’ibigo by’imari, kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu iterambere ry’ubukungu, kugira rondereza cyangwa ubundi buryo bwo guteka butangiza ibidukikije.

Mu mibereho myiza  harimo kugira inzu yo kubamo itari mu manegeka kandi ifite uburyo bwo gufata amazi y’imvura, inzu zigenewe amatungo yo mu rugo ku bayafite n’ubwiherero buboneye bufite isuku, kugira isuku ku mubiri, isuku y’aho utuye no ku bikoresho byo mu rugo, kutarangwamo imirire mibi.

Ikindi ni uko  abana bose bari munsi y’imyaka 6 bagerwaho na serivisi za Gahunda Mbonezamikurire y’abana bato, abana bose biga kandi bakurikiranwa mu myigire yabo ntibate ishuri, guha abana uburere buboneye, barindwa gusambanywa n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose, kugira ubwishingizi bw’indwara ku bagize umuryango kandi bakivuza ku gihe no kuboneza urubyaro.

Mu miyoborere myiza; harimo  kuba umuryango utarangwamo  amakimbirane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bagize umuryango, kwirinda ibyaha, ruswa, ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kurinda umutekano w’abaturanyi, kwitabira gahunda zose z’Igihugu: Umuganda, Umugoroba w’imiryango Inteko z’abaturage n’ibindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44