Ngororero: Hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira n’imirire mibi

Ngororero: Hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira n’imirire mibi
Abana barapimwa hakurikiranwa imikurire yabo (Foto Intara y'Iburengerazuba)

Ku wa Gatatu taliki ya 27 Mata 2022, mu Karere ka Ngororero hatangijwe ubukangurambaga bugamije kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC Ingabire Assumpta, ari kumwe na Guverineri Habitegeko Frank bari mu Karere ka Ngororero mu bukangurambaga bwo kurwanya igwingira n’imirire mibi aho bamaze gusura ECD ya Muhororo bubaka n’akarima k’igikoni.

Ubu bukangurambaga ku kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bwatangirijwe ku rwego rw’Intara kuri Stade y’Akarere ka Ngororero bwateguwe n’ubuyobozi bw’Intara ku bufatanye na Nyampinga w’u Rwanda 2022, Nshuti Muheto Divine n’ikigo Africa Improved Food.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta Ingabire Assumpta yasabye ababyeyi kwita ku bana babo babaha indyo yuzuye, kubapimisha kenshi bareba imikurire yabo mu rwego rwo kubarinda igwingira.

Ati: “Babyeyi murasabwa kwita ku ndyo muha abana igomba kuba yuzuye, mugakurikirana imikurire yabo mubapimisha kugira ngo barindwe igwingira”.

Yasabye abafatanyabikorwa batandukanye gufatanya n’Akarere mu rwego rwo gukemura iki kibazo cy’imirire mibi.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François, yavuze ko ku bufatanye bw’inzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa ikibazo cy’igwingira cyahagurukiwe mu Turere twose tugize Intara y’Iburengerazuba.

Yashimiye inzego z’urubyiruko ku bushake zigaragaza mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, Muheto Nshuti Divine na we yitabiriye icyo gikorwa,yishimiye kuba yaje mu Ntara y’Iburengerazuba yazamukiyemo yitabira amarushanwa ya Nyampinga, avuga ko yiyemeje gufatanya n’ubuyobozi bw’Intara mu rwego rwo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC yasabye ababyeyi kwita ku mirire y’abana (Foto Intara y’Iburengerazuba)
Akarima k’igikoni gafasha mu kunoza imirire ( Foto Intara y’Iburasirazuba)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44