Perezida Kagame yakiriye abandi ba Ambasaderi barindwi

Perezida Kagame yakiriye abandi ba Ambasaderi barindwi

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 26 Mata 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yakiriye inyandiko z’abandi ba Ambasaderi bashya baje guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Abo ni Amb. Daba Debele Hunde wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Ethiopia, Amb. Hatem Landoulsi wa Repubulika ya Tunisia, Amb. Dragoş Viorel Radu Ţigău wa Romania, na Zahra Ali Hassan wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Somalia.

Yakiriye kandi inyandiko za Amb. Tri Yogo Jatmiko wa Repubulika ya Indonesia , iza Amb. Tania Pérez Xiqués wa Repubulika ya Cuba n’iza Amb. Amade Miquidade uhagarariye inyungu za Mozambique mu Rwanda.

Abo badipolomate bakiriwe uyu munsi baje bakurikira bagenzi babo batanu bakiriwe ku munsi w’ejo n’abandi bagenzi babo icyenda bakiriwe kuwa gatanu w’icyumweru gishize.

Bose bagaragaza uburyo banyuzwe no guhabwa inshingano zo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda rw’imisozi 1000 bakanemeza ko batazatezuka ku gukomeza kwimakaza umubano uzira amakemwa w’ibihugu bahagarariye n’u Rwanda.

Bose bemeza ko bataje guhera ku busa kuko umubano w’ibihugu byabo n’u Rwanda uhagaze neza, bakaba baje kuwubyaza umusaruro ufatika mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi, by’umwihariko mu nzego zirimo ubukungu, ubucuruzi, ishoramari politiki n’izindi nzego.  

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Uburasirazuba: Uturere 6/7 turi hejuru y’impuzandengo y’abangavu baterwa inda 28 Nzeri 2026 Saa 18:19
  2. Zirikana indirimbo za kera zigaruriye imitima y’abantu 28 Nzeri 2026 Saa 18:02
  3. Nyagatare: Abuhira ku idamu ya Rwarucura bashima ko yatangiye gukurwamo amarebe 28 Nzeri 2026 Saa 16:55
  4. Mu myaka 23 abayobozi bamenyekanishije imitungo kuri 99.9% 28 Nzeri 2026 Saa 16:09
  5. Nyagatare-Kiyombe: Begerejwe serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo, baruhuka kuzishakira muri Uganda 28 Nzeri 2026 Saa 15:38