TI Rwanda yatabarije abasaga 1 650 bamaze imyaka 4 bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe
Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda – TI Rwanda), wagaragaje ko hari abaturage bagikomeje guhura n’ikibazo cyo kutishyurwa ingurane z’ibikorwa remezo byubakwa mu bice bitandukanye by’igihugu, bamwe bakaba bamaze imyaka ine batarahabwa ingurane zikwiye z’imitungo yabo yangijwe. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ugushyingo 2026, ubwo TI Rwanda yamurikaga isesengura yakoze ku bibazo abaturage bahura na byo mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije. Muri iryo sesengura, uyu muryango wagaragaje ko muri uyu mwaka wa 2026 wakiriye ibibazo 1 653 by’abaturage, birimo 1 575 byakiriwe binyuze mu mushinga wa ALAC, mu gihe 78 byakiriwe mu mushinga wa CCs. Muri ibyo bibazo, 67 byari bifitanye isano n’ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije. Muri byo, 11 ni byo…
24 Ugushyingo 2026 Saa 20:19








