Prince Kid uyobora Rwanda Inspiration Back Up yatawe muri yombi

  • Imvaho Nshya
  • Mata 26, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B Thierry, yabwiye itangazamakuru ko Prince Kid afunze akekwaho icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abana bajya muri Miss Rwanda.

Ati: “Ni byo koko Ishimwe Dieudonné usanzwe ategura Miss Rwanda arafunze…”

Dr Murangira yatangaje ko Prince Kid akekwaho “Icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya mu marushanwa ya Nyampinga (Miss Rwanda) mu bihe bitandukanye”.

Yavuze ko Prince Kid: “Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera. Iperereza rirakomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe  Ubushinjacyaha”.

Prince Kid yatangiye gutegura amarushanwa ya Miss Rwanda mu mwaka wa 2014 binyuze mu Kigo yashinze Rwanda Inspiration Backup, rikaba ari rimwe mu marushanwa akunda gukurikirwa cyane mu Gihugu.

  • Imvaho Nshya
  • Mata 26, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE