U Bushinwa: Pekin yatangiye gufunga amashuri kubera COVID-19

U Bushinwa: Pekin yatangiye gufunga amashuri kubera COVID-19
Iri ni ishuri ryafunze mu mujyi wa Pékin kuri uyu wa Kane kubera COVID-19

Nyuma ya Shanghai, umujyi wa Pékin ni wo watahiwe kwitwararika kubera Omicron. Kuva icyumweru cyatangira, miliyoni 22 z’abahatuye byabaye ngombwa ko bipimisha COVID-19. Ku wa Gatatu, habaruwe abantu 48 banduye. Ibyo byari bihagije kugira ngo amashuri menshi mu gitondo cyo ku wa Kane afunge imiryango.

Umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’u Bufaransa (RFI) uri i Pékin, Stéphane Lagarde yatangaje ko ishuri rirangiye, nibura imbonankubone.

Ati: “Mwaramutse babyeyi b’abanyeshuri, uyu munsi amasomo arabera ku murongo”.

Yakomeje atangaza ko amasomo yo ku murongo (atangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga) mu mashuri abanza yo mu Turere twa Chaoyang, Tongzhou, Xicheng, Dongcheng na Haidian.

Ibyo byatumye hagaragara abantu benshi mu bice byo hagati n’iburasirazuba bwa Pékin, umujyi ufite hafi kimwe cya gatatu cy’abatuye u Bufaransa.

Twifashije ikarita, ubu hagati n’iburasirazuba bwa Pékin, amajyaruguru y’uburengerazuba nabwo bufite uduce twugarijwe n’akaga, ahari ingo zashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo. Kandi nk’uko bisanzwe mu ngamba “Zero Covid” yo guhangana na virusi, iyo hari ahafunze, abahatuye babimenyeshwa mu gihe cya nyuma.

Yongeyeho ati: “Amashuri yafunze muri Pékin kuri uyu wa Kane. Gutangaza amajwi ku babyeyi b’abanyeshuri ku butumwa bwa ‘WeChat’ bwakiriwe saa moya n’igice za mugitondo muri iki gitondo: “Kuva uyu munsi, amasomo arabera ku murongo.”

Abatuye Pékin bariteguye

Usibye ubu, abanya Pékin bahereye ku bunararibonye bw’abatuye Shanghaï. Bariteguye firigo n’ibikombe biruzuye, mu gihe umujyi ufunze. Imiterere ya Shanghai abayobozi basa nkaho bashaka kwirinda kugeza ubu.

Amashuri y’inshuke nayo arafunzwe kuri uyu wa Kane, ariko amasomo amwe mu mashuri n’amwe azakomeza gufungura imbonankubone, cyane cyane ku bategura gukora ikizamini cyo kujya muri kaminuza.

Umujyi rero urasa nusinziriye igice kuko nta gutamba, umutuzo ni wose mu muhanda kuva ku wa Mbere, abenshi mu batuye Pékin barimo gukorera mu rugo, abagenda gusa  ni abajya guhaha cyangwa gutanga ibizamini bya COVID-19.

Ku wa Gatanu nijoro ni intangiriro y’ikiruhuko cy’iminsi 5 y’ikiruhuko cy’umunsi w’umurimo no kuba hari ibice by’u Bushinwa biri muri guma mu rugo, kubera ingamba zo kwirinda, ubuyobozi bw’indege za gisivili buteganya ko umubare w’abagenzi, muri iki kiruhuko cyo ku ya 1 Gicurasi, uzagabanyukaho 77% ugereranyije na 2021.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14