Kigali: Hateguwe igitaramo cy’imiziki yo hambere

Kigali: Hateguwe igitaramo cy’imiziki yo hambere
Igitaramo 'Oldies Music Festival' kizitabirwa n'inarawubyinnye kuko hazacurangwa indirimbo zo kuva mu 1980 kugeza mu 2000

Imyiteguro irarimbanyije y’igitaramo kizabera mu Mujyi wa Kigali cyigamije kwiyibutsa imiziki yo mu myaka yo hambere cyiswe ‘Oldies Music Festival’, kikazacurangwamo imiziki yo mu myaka yo kuva mu 1980 kugeza mu 2000.

Iki gitaramo byatangajwe ko kizaba ku wa 27 Gicurasi 2022, cyakumiriwemo abatarageza imyaka 18 byitezwe ko kizagaragaramo aba DJ bakanyujijeho mu myaka yo hambere.

Umwe mu bari gutegura iki gitaramo Basile Uwimana, yavuze ko batekereje iki gitaramo mu rwego rwo kwiyibutsa ibihe byiza abakuze banyuzemo mu miziki yakanyujijeho yo mu myaka yo hambere.

Ati: “Ni igitaramo kizacurangwamo indirimbo zo guhera mu 2000 kugeza mu myaka ya 1980. Turifuza gusubiza abantu mu myaka yo hambere bakiyibutsa ibihe bagize. Tuzaba dufite aba DJs b’Abanyarwanda bacurangaga muri iyo myaka bazaba basusurutsa abakunzi b’umuziki n’aba MCs bari basanzwe bakora muri iyo myaka.”

Uyu mugabo yavuze ko abazitabira iki gitaramo bazasabwa kwambara imyambaro yo mu myaka yabo ku buryo bizaba ari ibirori byo kwiyibutsa ahahise.

Basile yakomeje avuga ko bahisemo kukirekera abantu bakuru gusa kugira ngo biyibutse ibihe bya kera, ari cyo cyatumye bakumira mo abari munsi y’imyaka 18 batazemerwa kucyitabira.

Ati: “Abari munsi y’imyaka 18 twahisemo kubareka, ni igitaramo twahariye abantu bakuru gusa, abakiri bato bazatwihanganire turashaka ko abazacyitabira bazaba biyibutsa ibihe byabo. Urumva rero ko abana batazibonamo.”

Uwimana yavuze kandi ko kimwe mu biteganyijwe harimo kuzahemba abazaseruka barimbye kurusha abandi.

Nubwo hatahise hatangazwa aho kizabera, Basile yavuze ko hagomba kuzaba ari ahantu h’amateka benshi basohokeraga mu myaka yo hambere ku buryo kuhasubira na byo ubwabyo bizaba bifite kinini bisobanuye.

Uwimana Basile uri mu bategura iki gitaramo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25