Rwamagana: Abaturage bashishikarijwe kwitabira ibikorwa by’ubuzima

Rwamagana: Abaturage bashishikarijwe kwitabira ibikorwa by’ubuzima
Abaturage bahawe umwanya batanga ibyifuzo n'ibitekerezo (Foto Akarere ka Rwamagana)

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yibukije abaturage ko bagomba kwitabira ibikorwa by’ubuzima, by’umwihariko muri iki cyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku bikorwa by’ubuzima.

Ni igikorwa cyatangirijwe mu Nteko rusange yabereye mu Mudugudu wa Gasave, Akagari ka Ntebe, mu Murenge wa Muyumbu ikaba yanatangirijwemo ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku bikorwa by’ubuzima. Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga ikaba igira iti: ‘Ubuzima buzira umuze, inkingi fatizo y’imibereho myiza’.

Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage kubyara abo bashoboye kurera, gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), bakirinda Covid-19 bakanikikingiza byuzuye, kandi bakirinda n’indwara y’ubuganga bwa Rift valley bakingiza amatungo yabo.

Ati: “Ubuzima bwiza ni ubuzira umuze, bikaba inkingi y’imibereho myiza. Mubyare abo mushoboye kurera, mutange Mituweli.”

Muri iyo Nteko y’abaturage Meya yari kumwe n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere aho banibukije abaturage ko umutekano ari ishingiro rya byose, basabwa gukomeza kurushaho kuwusigasira.

SSP Oscar Magwigwi yabwiye abaturage ko umutekano wifashe neza, abasaba ubufatanye mu gukumira ibyaha biba bigamije guhungabanya umudendezo w’abaturage harimo: ubujura, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu miryango, ibiyobyabwenge no gusambanya abana.

Agaruka ku mutekano, Meya Mbonyumuvunyi yibukije abaturage ko umutekano ari wo shingiro ry’iterambere ryose, abasaba kujya bashyiraho abakozi b’irondo ry’umwuga babanje kureba ab’inyangamugayo kandi bakitwararika umutekano wo mu muhanda birinda impanuka kuko ubuzima bwabo igihugu kibucyeneye.

Yanabibukije amahirwe bafite ashobora kubafasha mu kwihutisha iterambere harimo kuba bafite ubutaka bwera ndetse n’umuhanda nyabagendwa ubahuza n’Umujyi wa Kigali.

Abaturage bahawe umwanya uhagije batanga ibitekerezo n’ibyifuzo biganisha ku iterambere, ndetse banageza ku muyobozi w’Akarere ibibazo bari bafite, bikemurirwa mu ruhame.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48