Kigali: Abaturage bishimiye kwitorera abayobozi b’Umudugudu
Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bitabiriye amatora y’inzego z’ibanze yabaye ku wa 24 Ukwakira 2026, bavuga ko bishimiye kwihitiramo abayobozi bizeyeho kubageza ku iterambere no kubafasha gukemura ibibazo bahura na byo. Abatowe ni abagize Komite Nyobozi z’Umudugudu, Umujyanama uhagarariye Umudugudu mu Nama Njyanama y’Akagari, ndetse n’abandi bahagarariye ibyiciro bitandukanye by’abaturage. Umunyamakuru wa Imvaho Nshya yasuye ibiro by’itora bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, asanga abaturage bitabiriye amatora, bafashwa n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) kubahiriza amabwiriza agenga itora. Nyuma yo gutora, amajwi yarabarurwaga, hagatoranywa abakandida bagize amajwi menshi mu myanya bahataniraga. Abaturage bishimiye kwihitiramo abayobozi bababereye Mbirije Pascal, utuye mu Mudugudu w’Urugwiro, yavuze ko yishimiye kugira uruhare mu gutora abayobozi yizeyeho kubageza ku iterambere. Yavuze ko yageze ku…
24 Ukwakira 2026 Saa 19:59








