Abahagarariye ibihugu 93 barahurira mu Rwanda biga ku rusobe rw’ibinyabuzima

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 23, 2023
  • Hashize umwaka 1
Image

Guhera taliki ya 23 kugeza ku ya 27 Nyakanga u Rwanda rurakira Inama Mpuzamahanga y’Ubumenyi ku Rusobe rw’Ibinyabuzima y’uyu mwaka wa 2023.

Iyo nama irahuriza hamwe abanyamwuga batandukanye mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, abashakashatsi, abayobozi b’inzego za Politiki, ba rwiyemezamirimo mu kubungabunga ibidukikije ndetse n’abanyeshuri baturutse mu bihugu 93 ku Isi. 

Iyo nama iratanga amahirwe yihariye yo guhererekanya ubumenyi, ubunararibonye ndetse n’ibikorwa byagenze neza mu bumenyi bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. 

Biteganyijwe ko iyo nama yitabirwa n’abantu barenga 1000 baturutse mu bihugu 93; mu minsi itanu bamara mu Rwanda bazaba basangira ubunararibonye, ubumenyi, baganira ku mbogamizi no gusuzuma ibisubizo bishya bigamije gukemura ibibazo biri mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. 

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Ahazaza ni ubu: Gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima uyu munsi n’ejo hazaza.”

Iyo nsanganyamatsiko ishimangira agaciro ko guhindura ubumenyi bwa siyansi bukavamo ibikorwa bifatika byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bitanga umusaruro mwiza kandi ufatika. 

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, yagize ati: “Urusobe rw’Ibinyabuzima si urw’abifite gusa, ubwarwo ni igisobanuro cy’ubuzima. Igihe kirageze ngo twe nk’abantu duhuze  ibyaremwe n’imihindagurikire y’ibihe. Reka duhuze imbaraga turinde umurage kamere w’umubumbe wacu kandi twubake ahazaza harambye ndetse hafite ubudahangarwa aho umutuzo n’ibyaremwe ubungabungwa.  Dufatanyije dushobora kubaka itandukaniro rimara igihe kinini.”

Biteganyijwe ko abahagarariye inzego za Politiki bazabona amahirwe yo gishyiraho Politiki na gahunda ziboneye binyuze mu biganiro n’inama zo ku ruhande zibyaza umusaruro ubumenyi buhari mu kuyobora ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ku Isi yose. 

Nanone kandi, hateganyijwe gahunda yo kongerera ubumenyi abashakashatsi n’abanyamwuga bakiri bashya muri urwo rwego, bikazajyana no kugaragaza imishinga yatanze umusaruro mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima yitezweho gufasha abitabiriye kumenya icyo bakwiye gukora mu Turere baturutsemo.

Umuyobozi w’iyi nama ku rwego rw’Isi akaba na Perezida w’Ikigo SCB Africa,  Mwezi “Badru” Mugerwa, yavuze ko bashimishijwe no kwakira iyo nama ibereye bwa mbere muri Afurika kuva yatangira mu myaka 15 ishize. 

Yakomeje agira ati: “Aya ni amahirwe yihariye yo guhuriza hamwe abahanga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima barenga 1,000 baturutse mu bihugu 93, bashishikariza ibisekuru by’ahazaza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima baharanira kurinda urusobe ruri mu kaga ko kuzima muri Afurika.”

Inama ya mbere nk’iyi yabereye i Montana muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) mu 1988. Kuva icyo gihe, iyo nama yagiye ikorwa buri nshuro ebyiri mu mwaka mu bice bitandukanye by’Isi, igahuriza hamwe ibihumbi by’abahanga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu nzego zitandukanye kugira ngo bategure neza urwego rw’ubumenyi bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ni inama itanga n’amahirwe yo gutangiza ubufatanye bushya ndetse no kwimakaza igikorwa cyo guhuza Siyansi na Politiki zo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima cyangwa ibikorwa birebana na byo. 

Iyo nama itegurwa n’Ishyirahamwe  Mpuzamahanga riteza imbere ubumenyi bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ari na ryo rya mbere rihuriza hamwe abanyamuryango barimo abasanzwe mu mwuga, abanyeshuri n’imiryango itegamiye kuri Leta yiyemeje kwihutisha ibikorwa bishingiye kuri Siyansi byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 23, 2023
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE