Kigali: Sunday Park yaciwe 300,000 Frw kubera serivisi mbi

Kigali: Sunday Park yaciwe 300,000 Frw kubera serivisi mbi
Abatemberera muri Sunday Park bagiye binubira serivisi bahabwa bituma ihanishwa amande y'ibihumbi 300 (Foto Interineti)

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rumaze gutangaza ko rwihanangirije Sunday Park kandi igacibwa amande y’ibihumbi 300 biturutse ku mitangire mibi ya serivisi.

Sunday Park ikorera mu gishanga cya Kacyiru mu Karere ka Gasabo, itanga serivisi zirimo aho kwifotoreza, aho gusohokera no kwidagadura, ndetse hagakorerwa n’ubukwe.

RDB ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yagize iti: “Hashingiwe ku bibazo byagaragajwe bijyanye na serivisi mbi zitangirwa kuri Sunday Park, hakiyongeraho ubugenzuzi bwakozwe na RDB, turabamenyesha ko iyo Sunday Park yihanangirijwe kandi igacibwa n’amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300”.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rusaba buri wese kujya atanga amakuru mu gihe ahawe serivisi zitari nziza kugira ngo zijye zirushaho kunozwa.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42