Louise Mushikiwabo ategerejwe i Kinshasa

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 25, 2023
  • Hashize amezi 10
Image

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo, ategerejwe mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa.

Minisitiri w’itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, yabwiye Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ko Mushikiwabo azitabira amarushanwa y’imikino ya OIF iteganijwe kuva tariki 28 Nyakanga kugeza 06 Kanama 2023 i Kinshasa.  

Yahamije ko Umunyamabanga Mukuru wa OIF Mushikiwabo, azageza ijambo ku bazitabira aya marushanwa. 

Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa ni wo ibikorwa byo gutegura imikino n’imyidagaduro biba buri myaka 4. 

Iyi mikino igiye kuba ku nshuro ya 9, igiye kubera mu gihugu k’inyamuryango wa OIF. 

Patrick Muyaya, Minisitiri w’itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, yatangaje ko kuri bo imikino ihuza ibihugu bigize umuryango wa OIF, bigaragaza icyizere n’ubufatanye.

Abajijwe ku byatangajwe n’ibinyamakuru bikorera mu kwaha kwa Leta ya Congo ko Mushikiwabo atazitabira gahunda z’Umuryango abereye Umunyamabanga Mukuru, Minisitiri Muyaya yabeshyuje ayo makuru. 

Yakomoje ku kuba abakinnyi b’Abanyarwanda bakina imikino ngororamubiri batazitabira amarushanwa y’imikino ya OIF.

Yagize ati “Abakinnyi bagombye kuba bariyandikishije hanyuma tugenzuye dusanga ntibiyandikishije. Icyo twe twitayeho ni ukwakira Umunyamabanga Mukuru wa OIF”. 

Imikino ya OIF igiye kubera i Kinshasa, izitabirwa n’abakinnyi basaga 2,000 baturutse hirya no hino ku Isi. Biteganyijwe ko ibihugu bibarirwa hagati ya 36 na 39 ari byo bizitabira aya marushwana.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 25, 2023
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE