Sadate wahoze ari Perezida wa Rayon Sport yemereye umufana impano

Sadate wahoze ari Perezida wa Rayon Sport yemereye umufana impano

Uwiyita ‘Perezida w’Abamotari’ ku mbuga nkoranyambaga yasabye ko yaremerwa agahabwa impuzangano y’abafana b’ikipe ya Rayon Sport.

Iyi kipe ya Gikundiro isanzwe ifite abafana benshi mu Rwanda no hanze imaze iminsi isinyisha abakinnyi batandukanye baba abo mu Rwanda no hanze yarwo.

Ku munsi w’ejo yatangaje umwambaro uzajya wambarwa n’iyi kipe igihe yakiriye ikipe.

Perezida w’Abamotari yandikiye Munyakazi Sadate ammusaba ko yamwemerera umwambaro w’abafana.

Yagize ati “Muraho Sadate, mu migisha Allah yabahaye mumfashije mukandemera uyu mwambaro nk’umukunzi wa Rayon Sport byanshimisha cyane, murakoze”.

Sadate ntiyazuyaje kuko yahise amwemerera kumuremera.

Ati “Nyarukira Kimihurura mu rugo rwa Rayon Sport ubabwire bamvugishe, turebe ko wawutahana”.

Perezida w’Abamotari yagaragaje ko aherereye i Gisenyi ko ibyo kujya mu rugo rwa Rayon Sport yarujyamo yaje i Kigali.

Ku rundi ruhande, Sadate yamubwiye ko nta kibazo igihe yahagerera cyo cyose azahabwa impano ye.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42