Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya
Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC, yamaze kwerekeza mu Ikipe ya Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya, asinya amasezerano y'umwaka umwe. Ruboneka ni umwe mu bakinnyi bafashije ikipe ya APR FC cyane kuva mu mwaka wa 2021 avuye muri AS Muhanga, ariko nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye na yo ubuyobozi ntibwifuje gukomezanya na we ahubwo bwahisemo gushaka abashya. Ibi byatumye uyu mukinnyi ashaka indi kipe yakinira, ndetse kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Ukwakira 20226 yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Al-Tahaddi SC Benghazi ikina Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere muri Libya. Ruboneka ukina mu kibuga hagati, yafatanyije na APR FC kwegukana ibikombe bine bya Shampiyona y’u Rwanda mu gihe yayimazemo, harimo n’igiheruka cya 2025/26. Al-Tahaddi SC yerekejemo yashinzwe…
7 Ukwakira 2026 Saa 13:50








