Perezida Kagame yageneye ubutumwa Amavubi mbere yo gukina na Cap-Vert

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Amavubi mbere yo gukina na Cap-Vert

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yoherereje ubutumwa abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, mbere yo guhatana na Cap-Vert mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, abasaba gukomeza kugira umuhate wo guhatana no gutsinda.

Ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatangiye neza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, itsinda Liberia ibitego 3-1 mu mukino wa mbere wo mu Itsinda K. Perezida Paul Kagame akaba yararebye uwo mukino ndetse ashimishwa n’uburyo abakinnyi b’Amavubi bitwaye, abagenera ubutumwa bwihariye mbere yo gukina umukino utaha bazahuramo na Cap-Vert.

Ni ubutumwa bwatanzwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, aho yagize ati: “Twizera ko iyo dutangiye neza, dusoza neza. Dutewe ishema namwe, dutewe ishema n’akazi mwakoze kuko harimo ubushake, kwitanga no gukotana, kandi ibyo bigaragazwa n’umusaruro mwatanze.”

Yakomeje ati: “Iyi ni intangiriro. Twizeye ko mwabonye aho kongera imbaraga. Umutoza n’ikipe yose mwakoze neza. Yaba abari mu kibuga ndetse n’abari hanze yacyo, twabonaga ko bose bari kubashyigikira.”

Minisitiri Mukazayire yasabye abakinnyi gukomeza kugira icyerekezo no gutuza, anabibutsa ko bafite ubushobozi bwo guhangana n’amakipe akomeye. Ati: “Mugire intumbero kandi mutuze. Ubu ni bumwe mu butumwa nahawe ngo mbagezeho. Mufite impano ndetse n’ubushobozi mu buryo mukina. Ubundi butumwa nahawe ni uko twese tubari inyuma, yaba ubuyobozi ndetse n’abafana.”

Yongeyeho ati “Cap-Vert ni ikipe ikomeye, ariko muhatane na bo, mushyiremo imbaraga, muzanabatsinda.” Cap-Vert izakina n’u Rwanda yatangiye nabi itsindirwa muri Mali ibitego 3-1.

Imikino y’umunsi wa mbere yo guhatanira itike ya CAN 2027 yasize Mali n’u Rwanda binganya amanota atatu n’ibitego bibiri bizigamye, naho Cap-Vert na Liberia bidafite inota na rimwe bikagira umwenda w’ibitego bibiri.

Umukino w’u Rwanda ruzasuramo Cap-Vert uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki 29 Nzeri 2026 kuri Estádio Nacional de Cabo Verde.

Perezida Kagame yarebye umukino u Rwanda rwatsinzemo Liberia 3-1
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yagajeje ubutumwa bwa Perezida Kagame ku bakinnyi b’Amavubi, abasaba ko gukomeza guhatana
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Hakorimana Elyse

Amavubu🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼 tur inyuma yanjy
Capu veri nukuyitsinda umuba w ibitego

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25