Kiyovu Sports yatandukanye na Harrison wari umutoza wayo

Kiyovu Sports yatandukanye na Harrison wari umutoza wayo

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yatandukanye n’umutoza w’Umwongereza Mark Harrison ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma y’imikino itatu ya Shampiyona y’u Rwanda ya 2026/27.

Ni amakuru yemejwe na Perezida wa Kiyovu Sports , Nkurunziza David binyuze m butumwa bugufi yahaye Imvaho Nshya ariko ntiyagaragaza impamvu zatumye impande zombi zidakomezanya.

Iki cyemezo kije nyuma yaho uyu mutoza ahagaritse imyitozo yo ku wa Gatatu, mu rwego gusaba ubuyobizi bw’iyi kipe gukemura ibibazo by’amikoro bimureba ubwe ndetse n’abakinnyi, mu rwego rwo kugira ngo ikipe ibashe gukora neza no kubona umusaruro ushimishije.

Harrison yari yageze muri Kiyovu Sports muri Kanama uyu mwaka, yayifashihe FERWAFA Super Cup 2026 itsinze Police FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma ni mu gihe ayisize ku mwanya wa 11 ku rutonde rwa Shampiyona, aho ifite amanota atatu mu mikino itatu imaze gukina.

Iyi kipe izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, izakirwa na Marine FC kuri Stade Umuganda.

Mark Harrison watozaga Kiyovu Sports yatandukanye na yo nyuma y’amezi abiri gusa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Igitaramo cyo gushimira Mariya Yohana cyahinduriwe itariki 8 Ukwakira 2026 Saa 15:26
  2. Abanyarwanda 369 batashye bavuye mu mashyamba ya RDC 8 Ukwakira 2026 Saa 14:10
  3. Umusaruro w’inganda mu Rwanda wazamutseho 6,8% 8 Ukwakira 2026 Saa 13:15
  4. Zion Temple yasabye imbabazi abaforomo n’ababyaza ku byo Ap. Dr Gitwaza yabavuzeho 8 Ukwakira 2026 Saa 13:12
  5. RDC: Ebola imaze kugira imfubyi abana basaga 2 000  8 Ukwakira 2026 Saa 12:15