Umusifuzi John Sulwe wo muri Kenya yakubiswe ku buryo bukomeye n’abakinnyi ndetse n’abafana ba Kariobangi Sharks batishimiye icyemezo yafashe cyo gutanga Penaliti mu mukino wabahuzaga na Mombasa United.
Ku wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026, ni bwo kuri Ulinzi Sport Complex Stadium habereye umukino wo kwishyura wo guhatanira itike yo kuzamuka muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya 2026/27.
Wari umukino ukomeye ku makipe yombi, dore ko buri kipe yasabwaga gutsinda umukino n’ikinyuranyo cy’igitego kimwe igakatisha itike yo gukina muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Hasigaye umunota umwe ngo umukino urangire Kariobangi Sharks yari iyoboye umukino n’ibitego 2-1, umusifuzi yahaye penaliti Mombasa United agaragaza ko umukinnyi wayo yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina.
Iki cyemezo ntishimiwe n’abakinnyi ba Kariobangi Sharks kuko batangiye gusagarira uyu musifuzi bamwe batangira kumubita mu buryo bukomeye kugeza ahungishijwe mu rwambariro ndetse umukino uhita uhagarara.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya, ntabwo riragira icyo ritangaza kuri ibi bibazo by’umutekano muke wabaye kuri iki kibuga.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE