Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wa gishuti (Amafoto)

Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wa gishuti (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yanganyije n’iya Kenya ubusa ku busa mu mukino mpuzamahanga wa gishuti wabereye kuri Stade Amahoro, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Ukwakira 2026.

Muri uyu mukino, Umutoza w’Amavubi y’u Rwanda Stephen Constantine yari yakoze impinduka 10 mu bakinnyi 11 yabanjemo ku mukino w’umunsi wa kabiri wo gushaka itike ya CAN 2027, u Rwanda rwatsinzemo Cap-Vert ibitego 2-1.

Rutahizamu Biramahire Abeddy ni we wongeye kubanza mu kibuga, mu gihe abandi bakinnyi basigaye bose ari bashya.

Amavubi yatangiye neza umukino akinira cyane mu rubuga rwa Harambee Stars ya Kenya, ariko akagorwa no kurema uburyo bukomeye bwo gutsinda igitego.

Mu minota 15, umukino wagabanyije umuvuduko amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati, bituma n’uburyo bwo kurema igitego buba buke.

Mu minota 30, umukino wakomeje kugendera muri uwo mujyo amakipe yombi akina byo guhererekanya gusa.

Mu minota 40, Kenya yihariye umupira harimo ishoti rikomeye ryatewe na Stanley Wilson Omondi umupira ushyirwa muri koruneri itagize icyo itanga.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu igice cya kabiri, Amavubi yatangiranye impinduka Hakim Hamiss, Joy-Lance Mickels, Bizimana Djihad na Byiringiro Jean Gilbert basimbura Biramahire Abeddy, Muhire Kevin, Uwumukiza Obed na Samuel Gueulette.

Izi mpinduka zongereye imbaraga mu busatirizi bw’Amavubi ndetse ku munota wa 54, Iradukunda Elie Tatou yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, Abud Omar Khamis Abud awutanga kwa Nshuti Innocent awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 60, Amavubi yongeye gukora impinduka Leroy Jacques Mickels, Niyomugabo Claude, Mbonyumwami Taiba na Niyongira Patience basimbura Iradukunda Elie Tatou, Nshuti Innocent, Kwizera Jojea na Hakizimana Adolphe.

Mu minota 70, umukino wakomeje kwegerana cyane, amakipe yombi arangwa no gukora amakosa meshi hagati mu kibuga.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, Amavubi asoza imikino yari afite muri Nzeri n’Ukwakira, nyuma yo gutsinda Liberia na Cap-Vert.

Ikipe y’Igihugu izasubira mu kibuga ku wa 11 Ugushyingo yakirwa na Mali mu mukino w’Umunsi wa gatatu wo mu Itsinda K ryo gushaka Itike ya CAN 2027 uzabera i Bamako.

Nyuma y’iminsi ine, u Rwanda ruzakira umukino w’umunsi wa kane uzabera muri Stade Amahoro ku wa 15 Ugushyingo 2026.

Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga
Abakinnyi Kenya yabanje mu kibuga
Abarimo Kapiteni Bizimana Djihad bari babanje ku ntebe y’abasimbura
Nkulikiyimana Darryl yakinnye umukino we wa mbere mu Mavubi
Rutahizamu Nshuti Innocent ni we wari wambaye igitambaro cya kapiteni muri uyu mukino
Uwumukiza Obed ahanganye na Vicent Harper
Kapiteni Djihad Bizimana atanga umupira hagati mu kibuga
Amavubi yanganyije na Harambee Stars ya Kenya mu mukino wa gishuti

Amafoto: TUYISENGE Olivier

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ububiko bw’uruganda ZARA Investment Ltd rwafashwe n’inkongi y’umuriro, Polisi iratabara 5 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  2. Abanya-Cameroun bahawe gusifura umukino wa APR FC na Zamalek SC 5 Ukwakira 2026 Saa 13:45
  3. Chameleone yatumiye Abakuru b’Ibihugu babiri mu gitaramo 5 Ukwakira 2026 Saa 12:33
  4. The Ben, Bruce Melodie na Element bahataniye ibihembo bya Hipipo Awards 5 Ukwakira 2026 Saa 12:13
  5. Amavubi vs Kenya: Constantine yateguje gukoresha abakinnyi batabonye umwanya wo gukina 5 Ukwakira 2026 Saa 09:56