Amavubi yageze i Kigali yakirwa mu cyubahiro (Amafoto na Video)

Amavubi yageze i Kigali yakirwa mu cyubahiro (Amafoto na Video)

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” ikubutse muri Cape-Vert mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, yageze i Kigali yakirwa bidasanzwe n’abafana bari ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Amavubi ndetse n’abaherekeje basesekaye ku Kibuga Mouzamahanga cya Kigali i Kanombe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira 2026, nyuma y’urugendo rw’iminsi itatu bakoze bava i Praia muri Cap-Vert ku wa 30 Nzeri 2026.

Abakinnyi n’abatoza bakigera i Kigali bakiriwe n’abafana benshi  bari bafite umurindi ukomeye ndetse na bamwe mu bayobozi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA). 

Amavubi yatangiye neza urugendo rwo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027, aho yatsinze imikino ibiri yikurikiranya harimo uwa Bénin yatsinze ibitego 3-1 i Kigali ndetse atsinda Cape-Vert iwayo ibitego 2-1 iwayo.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Bizimana Djihad, yagaragaje ko biteguye guhatana kugira ngo bazageze u Rwanda mu Gikombe cya Afurika cya 2027.

Yagize ati: “Igihe maze mu Ikipe y’Igihugu “Amavubi” ni ubwa mbere dutangiranye amanota atandatu. Turishimye nk’abakinnyi ariko turabizi ko hari akandi kazi ko gukora kuko ntabwo turabona itike tugomba gukomeza gukora cyane’’.

Iyi mikino yo mu Itsinda K yasize u Rwanda na Mali banganya amanota atandatu kuri atandatu mu gihe Cape-Vert na Liberia  bafite ubusa bw’amanota. 

Ikipe y’Igihugu izongera gukina iyi mikino mu Ugushyingo 2026 ubwo izaba ikina na Mali imikino ibiri yikurikaranya.

Mu rwego rwo kwitegura neza iyi mikino Amavubi azakina umukino wa gicuti na Kenya kuri Stade Amahoro, ku wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2026, guhera Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Abakinnyi b’Amvubi bakiriwe bidasanzwe nyuma yo kugira urugendo rurerure
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu “ Amavubi” Djihad Bizimana agera i Kigali ku kibuga cy’Indege
Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, yishimiwe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1.  Musanze: Abashaka kubakisha ibiti mu Kinigi bihanangirijwe  15 Ukwakira 2026 Saa 17:38
  2. U Rwanda ni umuturanyi ugutera kwifuza ababyeyi beza- Dr Okello 15 Ukwakira 2026 Saa 15:42
  3. Abanyeshuri bo mu bigo 220 barigishwa indangagaciro z’ubutwari 15 Ukwakira 2026 Saa 15:12
  4. Rwanda Premier League yafatiye ibihano Kigali FC na Gicumbi FC 15 Ukwakira 2026 Saa 14:52
  5. RDC: Abiciwe ababo i Beni bamaze imyaka 12 basaba ubutabera  15 Ukwakira 2026 Saa 14:35