Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” ikubutse muri Cape-Vert mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, yageze i Kigali yakirwa bidasanzwe n’abafana bari ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.
Amavubi ndetse n’abaherekeje basesekaye ku Kibuga Mouzamahanga cya Kigali i Kanombe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira 2026, nyuma y’urugendo rw’iminsi itatu bakoze bava i Praia muri Cap-Vert ku wa 30 Nzeri 2026.
Abakinnyi n’abatoza bakigera i Kigali bakiriwe n’abafana benshi bari bafite umurindi ukomeye ndetse na bamwe mu bayobozi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Amavubi yatangiye neza urugendo rwo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027, aho yatsinze imikino ibiri yikurikiranya harimo uwa Bénin yatsinze ibitego 3-1 i Kigali ndetse atsinda Cape-Vert iwayo ibitego 2-1 iwayo.
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Bizimana Djihad, yagaragaje ko biteguye guhatana kugira ngo bazageze u Rwanda mu Gikombe cya Afurika cya 2027.
Yagize ati: “Igihe maze mu Ikipe y’Igihugu “Amavubi” ni ubwa mbere dutangiranye amanota atandatu. Turishimye nk’abakinnyi ariko turabizi ko hari akandi kazi ko gukora kuko ntabwo turabona itike tugomba gukomeza gukora cyane’’.
Iyi mikino yo mu Itsinda K yasize u Rwanda na Mali banganya amanota atandatu kuri atandatu mu gihe Cape-Vert na Liberia bafite ubusa bw’amanota.
Ikipe y’Igihugu izongera gukina iyi mikino mu Ugushyingo 2026 ubwo izaba ikina na Mali imikino ibiri yikurikaranya.
Mu rwego rwo kwitegura neza iyi mikino Amavubi azakina umukino wa gicuti na Kenya kuri Stade Amahoro, ku wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2026, guhera Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.








Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE