Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yatangaje ko mu mukino umuhuza na Kenya aza kwifashisha abakinnyi batandukanye by’umwihariko abatarabonye umwanya wo gukina mu mikino iheruka.
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 4 Ukwakira 2026, Stephen Constantine,yagize ati “Tuzakina umukino ukomeye kuko gahunda ni ugutsinda.
Kuri iyi nshuro nzifashisha abakinnyi batabonye umwanya wo gukina, kuko bose bakwiriye kwigaragaza kuko ntawamenya ubutaha wabona hari abatagarutse.”
Mu bakinnyi batarabona umwanya wo gukina harimo Hakizimana Adolphe na Niyongira Patient bakina mu izamu, umwe muri bo akaba azasimbura Ntwari utazagaraga.
Abandi batarabona umwanya na muto wo gukina ni Niyigena Clement, Darryl Nkulikiyimana, Uwumukiza Obed, Hamis Hakim, Samuel Gueulette na Joy-Slayd Mickels.
Umukino w’u Rwanda na Kenya, urabera muri Stade Amahoro, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Ukwakira 2026, guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Uyu mukino ugamije kwitegura neza imikino ibiri yikurikiranya Amavubi azakina na Mali mu Itsinda K aho banganya amanota atandatu kuri atandatu mu gihe Cape-Vert na Liberia bafite ubusa bw’amanota. Iyi mikino yombi izakinwa mu Ugushyingo 2026.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE