Bwa mbere u Rwanda rugiye guhagararirwa mu mikino Nyafurika ya ‘Mixed Martial Arts’

Bwa mbere u Rwanda rugiye guhagararirwa mu mikino Nyafurika ya ‘Mixed Martial Arts’

Ku nshuro ya mbere, u Rwanda rugiye guhararirwa mu mikino Nyafurika njyarugamba ya Mixed Martial Arts, izabera i Abidjan muri Côte d’Ivoire guhera kuri uyu 12 kugeza ku ya 16 Ukwakira 2026.

Aya marushanwa Nyafurika yateguwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino Njyarugamba (GAMMA International) ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Imikino Njyarugamba ryo muri Côte d’Ivoire.

Muri iyi mikino, ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi barimo Ntakirutimana Jonathan, Niyigena Amani, Binego Djibril n’Umutaliyani Lorenzo wahisemo gukina nk’umukinnyi wavuye mu Rwanda.

Muri aya marushanwa hazabanza gukina ibyiciro by’abato mu gihe abakuru barimo n’abahagarariye u Rwanda bazakina tariki ya 14 n’iya 15 Ukwakira 2026.

Mu Ukwakira 2025, ni bwo Global Association of Mixed Martial Arts Rwanda (GAMMA Rwanda), yatangije umukino njyarugamba ya Mixed Martial Arts’ ndetse hatangira gushakwa abakinnyi mu byiciro bitandukanye baserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.

Bwa mbere u Rwanda rwitabiriye imikino Nyafurika ya ‘Mixed Martial Arts’
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Papa Léon XIV agiye kujyanwa mu bitaro 12 Ukwakira 2026 Saa 19:21
  2. Rwanda Premier League yashyizeho uburyo bwihariye bwo kwinjiza abanyabigwi ku bibuga 12 Ukwakira 2026 Saa 17:52
  3. Abaramyi Vestine na Dorcas bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘IBIHE’ 12 Ukwakira 2026 Saa 17:36
  4. Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimuriwe ahandi 12 Ukwakira 2026 Saa 16:43
  5. Abimukira basaga 139 bahitanywe n’impanuka y’ubwato y’umupaka wa Djibouti 12 Ukwakira 2026 Saa 15:23