Shema Fabrice yifurije Amavubi gutsinda Liberia

Shema Fabrice yifurije Amavubi gutsinda Liberia

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yifurije intsinzi Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu mukino izahuramo na Liberia mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Ni umukino uzabera ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, kuri Stade Amahoro guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X Fabrice yagaragaje ko ashyigikiye Amavubi, asaba Abanyarwanda gukomeza kuyashyigikira mu rugendo rwo gushaka itike y’iri rushanwa rizabera muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati: ati “Turabifuriza ibyiza byose ‘Amavubi’. Twese turi inyuma yanyu kandi Imana iduhe intsinzi, iryo ni ryo sengesho ryanjye. Igikombe cya Afurika 2027, mutwitegure.”

Ubu butumwa yabutanze mu gihe hakomeje kwibazwa niba azakomeza izi nshingano nyuma y’uko akatiwe igihano cy’amezi atandatu asubitse kubera ibyaha yari akurikiranyweho byo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Perezida wa FERWAFA Shema Fabrice yifurije Amavubi intsinzi imbere ya Liberia
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  2. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  3. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  4. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47
  5. MoYa yishimiye filime Ben’Imana izahagararira u Rwanda muri Oscars 10 Ukwakira 2026 Saa 12:36