Amavubi yazamutse imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA bwa mbere mu myaka icyenda

Amavubi yazamutse imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA bwa mbere mu myaka icyenda

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yazamutseho imyanya icyenda iva ku mwanya wa 128 ijya ku mwanya wa 119 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, ibyaherukaga mu myaka icyenda ishize.

Kuri uyu wa 7 Ukwakira 2026, ni bwo Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), ryashyize hanze urutonde rwo muri uku kwezi rugaragaza uko amakipe akurikiranye nyuma y’amarushanwa ahuza ibihugu aheruka kuba.

Ni urutonde ruje rusanga Ikipe y’u Rwanda iherutse kugira umusaruro mwiza mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, aho ku nshuro ya mbere rwatsinze imikino ibiri yikurikiranya. Mu mikino ibiri u Rwanda rwakinnye muri iyi mikino rwatsinze Liberia ibitego 3-1 na Cape-Vert ibitego 2-1.

Uyu musaruro mwiza u Rwanda rwabonye watumye rwunguka amanota 18,15 rugira amanota 1156,16 yatumye ruzamuka ku mwanya wa 119.

Amavubi aheruka ku mwanya uri hejuru y’uwa 120 mu 2017, icyo gihe akaba yarabaye aya 113, ndetse muri uwo mwaka akaba yaranazamutse akagera ku mwanya wa 93.

Ubwo iyi kipe yatozwaga na Stephen Constantine hagati ya 2014 na 2015, yavuye ku mwanya 134, agera ku mwanya wa 64, ari na wo mwanya mwiza u Rwanda rwagize ku rutonde rwa FIFA.

Ibihugu bitanu bya mbere muri Afurika ni Maroc, Senegal, Misiri,Algeria na Côte d’Ivoire, mu gihe ku rutonde rw’Isi ruyobowe na Espagne, Argentine, u Bufaransa, u Bwongereza na Portugal.

Urutonde rukurikiraho rwa FIFA ruzasohoka ku itariki ya 18 Ugushyingo 2026.

Amavubi yatsinze Liberia ibitego 3-1 mu mukino wa mbere mu gushaka itike ya CAN 2027
Bwa mbere mu myaka icyenda ishize, Amavubi y’u Rwanda yazamutse imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA
Amavubi y’u Rwanda yatsindiye Cape-Vert iwayo ibitego 2-1 ayobora Itsinda K ryo gushaka itike ya CAN 2027
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  2. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  3. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  4. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50
  5. Umugenzi yapfiriye mu ndege ya Kenya Airways yari yerekeje i Lagos 7 Ukwakira 2026 Saa 12:19