Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal

Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal ryatangaje ko ryahagaritse rutahizamu Cristiano Ronaldo igihe kitazwi, kubera imyitwarire idahwitse aherutse kugaragaza asohoka mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu.

Cristiano Ronaldo yavuze ko yafashe iki cyemezo kubera ko umutoza Jorge Jesus atubahirije ibyo bari bumvikanye inshuro ebyiri, ari na byo byamugejeje ku cyemezo cyo gutaha. Ni icyemezo kitashimishije ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu gihugu cye, ndetse na we yiyemerera ko ibyo yakoze ari amakosa, yemera kuzirengera ibihano yafatirwa.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal, FPF, ryatangaje ko hafashwe umwanzuro wo guhagarika uyu mukinnyi.

Ryagize riti: “Ibijyanye n’imyitwarire ya Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro, bifitanye isano n’ubunyamwuga buke, byafatiwe umwanzuro ku wa 9 Ukwakira 2026. Yahagaritswe by’agateganyo mu gihe hagitegerejwe ikindi gihano cyisumbuyeho mu gihe iperereza rizaba rirangiye.”

Ronaldo, ufite imyaka 41, ni umwe mu bakinnyi bakomeye kandi bamaze igihe kinini mu ikipe y’igihugu ya Portugal. Yakomeje kuba umukinnyi w’ingenzi mu mikino mpuzamahanga, ndetse akaba ari na kapiteni w’ikipe y’igihugu.

Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe ya Portugal
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umusaruro wo guca ibyuma ku mutekano mu Mujyi wa Kigali 3 Ugushyingo 2026 Saa 18:15
  2. P’Didy yagabanyirijwe igihe yari kuzafungwa 3 Ugushyingo 2026 Saa 16:51
  3. Abagenzuzi bize bitezweho kubaka ubugenzuzi bufite ireme mu Rwanda 3 Ugushyingo 2026 Saa 16:37
  4. RIB yerekanye abakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi  za miliyoni 20 Frw 3 Ugushyingo 2026 Saa 14:20
  5. Espagne: Umukinnyi yitabye Imana agonganye n’umunyezamu 3 Ugushyingo 2026 Saa 14:04