Amb. Lt Gen (Rtd) Karake yashimiye RSSB Tigers yahatanye muri ’FIBA Intercontinental Cup’

Amb. Lt Gen (Rtd) Karake yashimiye RSSB Tigers yahatanye muri ’FIBA Intercontinental Cup’

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Amb. Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake, yashimye ishyaka ryaranze abakinnyi ba RSSB Tigers BBC bagaragaje mu irushanwa rya ’FIBA Intercontinental Cup’.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Nzeri 2026, ni bwo RSSB Tigers yari ihagarariye u Rwanda n’Umugabane wa Afurika yakinnye umukino wayo wa nyuma wo guhatanira umwanya wa gatatu muri iri rushanwa mpuzamigabane ryaberega i Bejing mu Bushinwa.

Iyi kipe yagiye gukina uyu mukino yifuza kwegukana Umudali w’Umuringa ikandika amateka ku nshuro ya mbere muri iri rushanwa yitabiriye bwa mbere, ariko ntiyahiriwe kuko yatsinzwe na Boca Juniors yo muri Argentine amanota 93-62.

Nyuma y’umukino abakinnyi n’abatoza bakiriwe na Amb. Karake abashimira  imikinire irimo guhatana no kwihangana bagaragaje muri iri rushanwa.

Iyi kipe yari yaherekejwe n’abarimo Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Regis Rugemanshuro, Perezida w’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda, Mugwiza Désiré n’abandi.

RSSB Tigers yitabiriye iri rushanwa nyuma yo kwandika amateka yo kuba ikipe ya mbere yo yegukanye BAL 2026. 

Muri rusange, iri rushanwa rya FIBA Continental Cup ryegukanywe na NBA G League United yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika itsinze Rytas Vilnius yo muri Lithuania amanota 89-86.

Abaherekeje RSSB Tigers bakiriwe na Amb. Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake
RSSB Tigers yasoreje ku mwanya wa kane mu mikino mpuzamigabane ya FIBA
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1.  Musanze: Abashaka kubakisha ibiti mu Kinigi bihanangirijwe  15 Ukwakira 2026 Saa 17:38
  2. U Rwanda ni umuturanyi ugutera kwifuza ababyeyi beza- Dr Okello 15 Ukwakira 2026 Saa 15:42
  3. Abanyeshuri bo mu bigo 220 barigishwa indangagaciro z’ubutwari 15 Ukwakira 2026 Saa 15:12
  4. Rwanda Premier League yafatiye ibihano Kigali FC na Gicumbi FC 15 Ukwakira 2026 Saa 14:52
  5. RDC: Abiciwe ababo i Beni bamaze imyaka 12 basaba ubutabera  15 Ukwakira 2026 Saa 14:35