Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryahawe igihembo cyo kuba indashyikirwa mu mikorere myiza ndetse n’uruhare ryagaragaje mu iterambere rya Volleyball muri Afurika.
Iki gihembo cyakiriwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, Raphaël Ngarambe, cyatangiwe muri Kongere y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika yabereye i Sal muri Cap-Vert, tariki ya 3-4 Ukwakira 2026.
Mu gutanga iki gihembo, Impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afurika (CAVB) yashimye uruhare rwa Perezida Paul Kagame mu migendekere myiza y’irushanwa rya “CAVB Africa Men’s Club Championship” ryabereye i Kigali kuva tariki ya 20 Mata kugeza ku ya 3 Gicurasi uyu mwaka.
Iri rushanwa ryegukanywe na Al Ahly SC yo mu Misiri itsinze Police VC yo mu Rwanda amaseti 3-0 (20-25, 21-25, 22-25).
Muri iri rushanwa u Rwanda rwanditse amateka yo kwakira bwa mbere, amakipe abiri muri ane yari aruhagarariye yasoreje mu myanya itatu ya mbere.
REG VC yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Petrojet Sporting Club yo mu Misiri amaseti 3-1 (25-21, 25-21, 13-25, 25-17).
Andi makipe yari ahagarariye u Rwanda ni APR VC yabaye iya 11 mu gihe Kepler VC yasoreje ku mwanya wa karindwi mu makipe 24 yitabiriye irushanwa.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE