Amavubi U23 yerekeje muri Sudani y’Epfo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika

Amavubi U23 yerekeje muri Sudani y’Epfo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 23 (U23) yerekeje muri Sudani y’Epfo, aho izakina na Sudani, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Urugendo rw’iyi kipe rwatangiye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Ukwakira 2026, aho abakinnyi n’abatoza bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

Amavubi U23 yahagurukanye abakinnyi 22 bari kumwe n’Umutoza Mukuru, Eric Nshimiyimana.

Mu mukino ubanza wabereye i Kigali, u Rwanda mu mukino ubanza rwatsinze Sudani ibitego 3-0. Ibyo bitego byatsinzwe na Abdoul Niyigena, Honoré Shingiro na Sindi Jesus Paul.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026, guhera saa Cyenda z’amanywa.

Ikipe izakomeza hagati y’impande zombi izahura na Cameroon U23 mu ijonjora rya kabiri, rizakinwa mu Ugushyingo 2026.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Inyubako y’amagorofa 18 yagwiriye abantu 23 Ukwakira 2026 Saa 18:25
  2. Nyiranyamibwa yiswe ‘Nyina w’Inganzo’  mu ndirimbo yo kumusezera  23 Ukwakira 2026 Saa 17:25
  3. Mu ndirimbo ‘Ni Wowe’, Kelliah yahishuye ubutumwa atura ‘Bob Pro’ buri munsi 23 Ukwakira 2026 Saa 17:07
  4. Amatora y’Inzego z’Ibanze: NEC imaze kwakira indorerezi zisaga 90  23 Ukwakira 2026 Saa 12:35
  5. Gatsibo: Bagowe no gucururiza hasi mu isanteri irimo gutera imbere  23 Ukwakira 2026 Saa 12:35