Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yaganiriye na mugenzi we wa Haiti

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yaganiriye na mugenzi we wa Haiti

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Haiti, Alix Didier Fils-Aimé byibanze ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi no guteza imbere gahunda zihuriweho.

Ibi biganiro byabaye ku wa 24 Nzeri 2026, aho abayobozi bombi bitabiriye Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 81 irimo kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rigira riti: “Uyu munsi, mu Nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 81, irimo kubera i New York, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yagiranye ibiganiro na mugenzi we, Alix Didier Fils-Aimé, Minisitiri w’Intebe wa Haiti.

Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi, kurebera hamwe amahirwe y’ubufatanye no guteza imbere gahunda zihuriweho”.

U Rwanda na Haiti bifitanye umubano mwiza umaze igihe kinini ushingiye ku bufatanye mpuzamahanga n’ububanyi n’amahanga.

Mu 2010, u Rwanda rwohereje abapolisi n’ingabo zo kubungabunga amahoro muri Haiti (MINUSTAH) nyuma y’umutingito ukomeye wibasiye icyo gihugu.

Ibihugu byombi bihuriye mu mirango mpuzamahanga nk’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), ndetse n’ubufatanye binyuze mu biganiro by’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango uhuriza hamwe ibihugu byo muri Caraïbes uzwi nka ‘CARICOM’ aho u Rwanda rushimangira ubutwererane n’ibihugu 23 bigize uyu muryango.

Ndetse mu 2023, Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango uhuriza hamwe ibihugu byo muri Caraïbes uzwi nka ‘CARICOM’ yabereye muri Trinidad and Tobago

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyuma na mugenzi we wa Haiti Alix Didier Fils-Aimé, baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi, amahirwe y’ubufatanye no guteza imbere gahunda zihuriweho
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25