Volleyball: U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa Gatandatu mu Gikombe cya Afurika

Volleyball: U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa Gatandatu mu Gikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagabo muri Volleyball yasoreje ku mwanya wa Gatandatu mu mikino y’Igikombe cya Afurika, nyuma yo gutsindwa n’iya Misiri amaseti 3-0.

Uyu mukino wo guhatanira umwanya wa Gatanu n’uwa Gatandatu wabaye mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 24 Nseri 2026 muri Palais des Sports El Menzah y’i Tunis muri Tunisia.

U Rwanda rwagiye gukina uyu mukino rwifuza kongera gusoreza ku mwanya wa Gatanu nkuko bakoze mu 2005.

Ni umukino utahiriye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, dore ko batangiye nabi batsindwa amanota menshi, iseti ya mbere yarangiye itsinzwe na Misiri amanota 16- 25, mu gace iya kabiri itsindwa ku manota 21-25, aka nyuma yagerageje guhataha ariko birangira itsinzwe ku manota 24-26.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe na Misiri amaseti 3-0 (25-16,25-21, 26-24) rusoreza ku mwanya wa Gatandatu mu gikombe cya Afurika cya 2026.

Ubwo u Rwanda ruheruka mu Gikombe cya Afurika mu 2023, na bwo rwatahanye umwanya wa Gatandatu inyuma ya Misiri yacyegukanye, Algeria, Libya, Tunisia na Cameroun.

Mu nshuro umunani u Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa rwatangiye gukina mu 1987, umwanya mwiza rwagize ni uwa gatanu mu 2005.

Mu yindi mikino yabaye ku wa Kane, Ghana yegukanye umwanya wa karindwi itsinze Nigeria amaseti 3-0 (25-22, 27-25, 25-16).

Umukino wa nyuma uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu aho uhuza Cameroun yari mu itsinda ry’u Rwanda na Tunisia iri mu rugo, guhera Saa Kumi n’Ebyiri mu gihe umwanya wa gatatu uhatanirwa na Maroc na Algeria guhera Saa Cyenda z’amanywa.

Misiri ifite igikombe giheruka, yabaye iya gatanu itsinze u Rwanda amaseti 3-0
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  2. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  3. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  4. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47
  5. MoYa yishimiye filime Ben’Imana izahagararira u Rwanda muri Oscars 10 Ukwakira 2026 Saa 12:36